Umusore usanzwe amurika imideli mu Rwanda ndetse no muri Afurika, Ntabanganyimana Jean Dieu aherutse kwerekeza muri Nigeria aho yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa yo gushaka rudasumbwa w’Afurika 2017 (Mister Africa International 2017).
Uyu musore yahagarutse mu Rwanda kuwa 27 Ugushyingo 2017, yerekeza muri Nigeria ahateganyijwe kuzabera ibirori byo gutora Rudasumbwa w’Afurika kuwa 02 Ukuboza 2017.
Kugeza ubu uyu musore n’abandi bahanganye basaga 20 bacumbitse muri Hotel y’inyenyeri 5 iri mu Mujyi wa Ibadan muri Nigeria aho bari kwitegura umunsi nyir’izina.
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi cyane ka Jay Rwanda ubwo yahagurukaga mu Rwanda, yavuze ko yiha amahirwe yo kwegukana ikamba ku kigero cya 90%, ayandi akayaharira bagenzi be bahanganye.
Muri aya marushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya kabiri, mu bagize akanama nkempurampaka harimo n’umunyarwanda Moses Turahirwa wigeze kuryitabira akanaba agisonga cya kabiri.
Reba amafoto ya Jay n’abo bahanganye muri Nigeria:
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ArIv6d
via IFTTT
No comments:
Post a Comment