Mukakarangwa Marie Helene yitabye Imana mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ndetse umurambo we kugeza ubu uri mu buruhukiro bw'ibyo bitaro. Umuryango we uvuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.
Mukakarangwa Marie Helene yabyaranye na Mukeshabatware abana barindwi, barimo abakobwa batanu n'abahungu babiri. Uyu mugore, muri Gicurasi 2015, yatemwe n'umushoferi watwaraga imodoka yabo, amutemana n'umushumba waragiraga akanita ku nka zabo ziri mu Nzove mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe Mukakarangwa Marie Helene yatemwe mu mutwe ajya kwa muganga arakira arataha, ntibiremezwa niba uburwayi bwamuhitanye hari aho bwaba buhuriye n'ibyo bikomere.
Mukeshabatware Dismas w'imyaka 67 y'amavuko, yamenyekanye cyane nk'umuhanga mu kwamamaza cyane cyane kuri Radio Rwanda aho yakunze kwamamaza Imvaho. Azwi kandi mu makinamico menshi yagiye aca kuri Radio Rwanda mu itorero Indamutsa, akaba anazwi nka Rutaganira mu ikinamico Musekeweya.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2imYL1b
via IFTTT
No comments:
Post a Comment