Aline Gahongayire watangaje ko afite inyota yo gushaka undi mugabo,yatandukanye n’umugabo we wambere ntacyo bagabanye

Mu mategeko byemejwe ko umuririmbyi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye byeruye.Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2017.

Gahima Gabriel niwe watanze ubusabe bw’uko yatandukana na Aline Gahongayire (yataye urugo) wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane.

Mu minota igera kuri itanu, buri wese yaganiraga n’undi ndetse no gusinyira ko batandukanye buri wese yamwenyuraga nk’uko KT yabyanditse.

Bavuze ko ntacyo batangaza kuko ari icyemezo kireba buri wese ubuzima bwe bwite.

Aline n’uwahoze ari umugabo we bari mu rukiko bategereje isomwa ry’ubutane

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.Tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo Aline yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel, nyuma y’amezi make bakora ubukwe bwo mu rusengero.

Mbere yo kujya mu rubanza, Aline yari yabwiye Eddy Rwema w’Ijwi rya Amerika ko afite inyota yo kongera gushaka undi mugabo kuko abona akiri muto.“Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato” (….)Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!. Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”

Nyuma y’aho Gahima yisanze mu itangazamakuru nanone abazwa ku mukobwa,Abizera Paola bari bacuditse wiga muri ICK mu Ruhango.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Aba bombi batandukanye byeruye



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2jxZGbM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment