Polisi yo mu Karere ka Kibuku mu Burasirazuba bwa Uganda ifunze umwana w'imyaka 17 wigaga mu mashuri abanza ukurikiranweho gusambanya inka.
Umwana w'umuhungu witwa Francis Sisye, ni we ukurikiranweho gusambanya inka. Yigaga mu kigo cy'amashuri abanza cya Nambiri akaba akomika ahitwa Kagumu mu karere ka Kibuku.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Bukedi, ASP Sowali Kamulya, yahamirije ikinyamakuru chimpreports dukesha iyi nkuru ko uyu mwana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kibuku.
Mu buhamya bwa Umar Kaligo, wabonye Sisye asambanya inka yavuze ko yabanje kuyiboha akabona kuyisambanya. Yavuze ko mu rwuri hari harimo inka ebyiri zarishaga maze Sisye ahitamo imwe arayisambanya.
Agace kamwe k'ingingo ya 145 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha muri Uganda havuga ko umuntu wese uhamwe n'icyaha cyo gusambanya itungo afungwa ubuzima bwe bwose.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2ni1af5
via IFTTT
No comments:
Post a Comment