Juliana Kanyomozi uzafatikanya na Charly na Nina mu gitaramo yageze i Kigali (Amafoto)

Juliana Kanyomozi yamenyekanye mu ndirimbo nyinsi zakunzwe cyane muri Afurika y'uburasirazuba ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika by'umwihariko aho avuka muri Uganda nk'iyitwa ‘Kibaluma', ‘Nabikoowa', ‘Nkyanoonya' n'izindi nyinshi.

Juliana Kanyomozi akigera i Kigali yatangaje ko yari akumbuye Abanyarwanda cyane kandi ko afite amashyushyu y'uko ejo hageze ngo yongere ataramane nabo bishimane nk'uko abyiteguye.

Yakomeje avuga ko yemera cyane abahanzikazi Charly na Nina kandi azi neza ko ari abahanga ashingiye ku ndirimbo zabo "Owwoma" na "Face to Face" akunda cyane.

Yagize ati ”Hari indirimbo zabo zicurangwa mu tubyiniro two muri Uganda harimo Owooma na Face to Face njya nzumva cyane ni abahanga ndabakurikira cyane."

Igitaramo Kanyomozi ajemo cyiswe "Imbaraga", ni icyo kumurika "Album" ya mbere y'indirimbo za Charly na Nina aho bazayimurika ku itariki 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali).



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2neKzsw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment