Abanya Kigali bakanguriwe kurya amababi y'ibijumba ngo batagwingira

Abanayakigali bahawe imbuto y'ubwoko bushya bw'ibijumba biterwa mu karima k'igikoni imigozi yabyo ikaribwa mu myanya wo kurya imboga zisanzwe za dodo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Iyi migozi yatangiwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigal kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/11/2017, kuri uyu munsi kandi hari hanatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi.

Abaturage batuye uyu murenge bongeye gukangurirwa gukora uturima tw'igikoni bagateramo imboga, icyaba nk'igitanga kuri uyu munsi ariko ni imigozi y'ibijumba bahawe ngo bayitere mu turima tw'igikoni kandi ko bazajya barya imigozi yayo.

Umwe mu bazi ba CIP umushinga wazanye iyi migozi yavuze ko bigoye kumvisha abanyarwanda ko bakwiye kurya imigozi y'ibijumba ariko ngo bazagerageza kubibumvisha.

Ati :”iki si ikintu abantu bari bamenyereye ko imigozi y'ibijumba abantu bayishyira mu karima k'igikoni iyi migozi y'ibijumba ariya mababi yayo araribwa nk'imboga kandi agira intungamubiri nyinshi cyane niyo dusaba abahizi kuyihinga kuko irabafasha nk'imboga. Ni imboga rwose ziryoha cyane . turabizi ko bigoye kugirango abanyarwanda barye imigozi y'ibijumba ariko kandi tugomba gukora ubukangurambaga bakabimenyera.”


Abakozi ba CIP bereka visi meya w'umujyi aya mababi y'ibijumba aribwa

Uyu mushinga uvuga ko iyi migozi ikungahaye kuri vitamin A, ntibimenyerewe ko mu Rwanda abantu barya imigozi y'ibijumba kuko ubundi ibimenyerewe ari ibihingwa abantu bakarya ibijumba byezeho.

Muhongerwa Patricie umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko iyi mbuto izakiwra mu baturage bose uko izagenda ihigwa. Ati :”Iriya mbuto si nyinshi muri Kigali no ku Isoko usanga bihenda batuzaniye ikamyo yuzuye imbuto turabiha abaturage abandi bashaka kubihinga imbuto bazayikura hano.”

Ibi bijumba ntibiribwa imigozi gusa kuko n'ibijumba bisanzwe byabyo ngo biribwa ndetse bikanagira vitamin A na B.

Umurenge wa Mageregere wabereyemo iki gikorwa kuwuhitamo ntibyabaye kuri tombora kuko ufite abanta bafite imirire mibi ndetse hakaba hari abana 28 bari kwitabwaho mu buryo budasanzwe kugirango bakire ingaruka z'imirire mibi zibugarije.

Ubu mu Rwanda ubugwingire buri ku kigereranyo cya 38 ku ijana ku rwego rw'igihugu mu gihe mu mujyi wa Kigali buri ku kigero cya 23 ku ijana.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko iki gikorwa kizakomereza mu turere twa Kicukiro na Gasabo ngo bikwire mu mujyi hose.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zBgYLO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment