Bamwe mu bayobozi b'ibihugu byo muri Afurika bagaragaje ko batishimiye ibikorwa bya kinyamaswa biri gukorerwa Abanyafurika bari mu gihugu cya Libiya, aho ngo bakwiye gufatwa bagakurikiranwa.
Aba baturage bakorerwa ibi bikorwa bigayitse ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite inzozi zo kujya gushaka imibereho i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw'iwabo ariko abenshi ntibahirwe n'urugendo.
Ubwo hatangizwaga inama ihuje Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi na Afurika iri kubera muri Côte d'Ivoire, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ko ibihugu bikeneye gufatanya mu gushaka umuti w'ibibazo bifite.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ihuje Afurika n'u Burayi ibaye mu gihe ibihugu biri guharanira kunga ubumwe ku nzego z'uturere no gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurushaho gutanga umusaruro.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ubufatanye bugomba kubaranga kimwe n'ubumuntu bigomba kugaragarira ku buryo bwo gukemura ikibazo cy'abimukira b'Abanyafurika bari muri Libya kimwe n'ahandi.
Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe, Afurika Yunze Ubumwe ifite aho ihagaze kandi yihagije izaba isobanuye byinshi ku bafatanyabikorwa bo hanze na buri wese ubigiramo uruhare. Kuki umuntu yakwifuza gukorana n'umuntu udafite ibintu biri ku murongo cyangwa udatanga umusaruro?”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubufatanye no kumva ibintu kimwe hagati ya Afurika n'u Burayi ari cyo cy'ingenzi kizatuma intengo zishyizwe imbere zigerwaho.
Umukuru w'igihugu yavuze ko ubufatanye bugomba kubaranga kimwe n'ubumuntu bigomba kugaragarira ku buryo bwo gukemura ikibazo cy'abimukira b'Abanyafurika bari muri Libya kimwe n'ahandi.
Perezida Kagame yanashimangiye ko muri ayo mavugurura urubyiruko rugomba gutekerezwaho, kuko kuruha umwanya n'amahirwe muri Afurika n'i Burayi ari uburyo bwiza bwo gusigasira indangagaciro n'ahazaza ibi bice by'Isi bisangiye.
AMAFOTO: Village Urugwiro
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2inwI1M
via IFTTT
No comments:
Post a Comment