Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukwakira nibwo ikipe ya Chelsea yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga na AS Roma ibitego 3-0 mu mukino wahuzaga aya makipe muri UEFA Champions League.Ibintu byatunguye benshi mu bafana ba Chelsea ndetse batangira kwijujutira umutoza Antonio Conte bavuga ko adashoboye,nyamara na we yahise atangaza impamvu ngo atekereza ko ariyo nyirabayazana y’uku gutsindwa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Sun ,ngo mu kiganiro uyu mutaliyani yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yatangaje ko impamvu yatumye Chelsea itsindwa ubudakoramo ari uko ngo abakinnyi b’iyi kipe nta bushake n’inyota yo gutsinda bari bafite ko kandi agereranije no mu minsi yashize abona baradohotse ku buryo bukabije.Antonio Conte yagize ati:”Niba dutekereza ko Chelsea ari ikipe ikomeye ndetse n’abo duhanganye badutinya tuba twibeshya.Twakagombye kugira inyota yo gutsinda nk’uko byari bimeze umwaka ushize.Uyu mwaka tujya tuzamuka tukongera tukamanuka ariko ntabwo byakabaye kuko niba turi ikipe ikomeye tugomba guhozaho.”
Kuri ubu Antonio Conte akomeje kotswa igitutu cyane na bamwe mu bahoze bakinira iyi kipe ndetse bayubatsemo izina bavuga ko hakwiye kurebwa impamvu yarekuye abasore nka Diego Costa na Nemanja Matic, dore ko no mu minsi ishize byavugwaga ko Conte ashobora no kwirukanwa kuko yakomeje kugenda ashinjwa gusubiza ikipe ya Chelsea inyuma mu buryo bugaragara.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2z82WE5
via IFTTT
No comments:
Post a Comment