Uyu mugowe uvugwaho guteragura ibyuma umugabo we ni Yamfashije Claudine w'imyaka 25 utuye mu mudugudu w'Izuba, akagari ka Rukiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Mu bivugwa byatumye uyu mugore atera ibyuma umugabo we bikagera aho yenda kumumaramo umwuka ngo ni uko uyu mugabo yari yamuciye inyuma ariko abaturanyi bavuga ko uriya rugo rwari rusanzwemo amakimbirane ari nayo ntandaro y'ibi byose.
Undi mugore watawe muri yombi na Polisi ni uwitwa Uwase Marie ubarizwa mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kicukiro nawe akaba akurikiranyweho gutera icyuma umugabo we, gusa ntabwo yamwishe.
Ibi byose Polisi yemeza ko byaturutse ahanini ku makimbirane yo mu miryango nk'uko Babibwiwe n'abaturanyi babo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Hitayezu Emmanuel yavuze ko aba bombi bafashwe binyuze mu ihanahanamakuru ryakozwe mu baturage n'inzego z'ibanze bityo bikagera ku bashinzwe umutekano Polisi ikabasha gutabara.
Yagize ati “ Ibi byose Polisi yabimenye binyuze mu guhanahana amakuru kuko abaturage nibo babwiye Polisi ibijyanye n'aya makimbirane ndetse no kutumvikana byari biri kuvugwa muri iyi miryango ."
Yakomeje avuga ko Polisi yahise yihutira gutabara ita muri yombi aba bagore ubu bakaba bari mu bugenzacyaha ngo bakorerwe dosiye buri umwe ku byaha aregwa.
Supt Hitayezu kandi yanavuze ko abaturage bakwiye kwirinda amakimbirane mu miryango cyane ko nk'aba baramutse bahamwe n'ibi byaha bashinjwa umwe ashobora guhanishwa ingingo y'148 mu gitabo cy'amategeko ahana aho yafungwa hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri akanatanga ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 100 000Frw na 500 000Frw.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2za6vcH
via IFTTT
No comments:
Post a Comment