Umva ikintu gitangaje Cristiano yasabye abayobozi ba UEFA Champions League nyuma yo guhesha iki gikombe Real Madrid.

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yasabye abayobozi ba UEFA ko bahindura izina rya UEFA Champions League maze bakayita ’CR7 Champions League’ kubera ibikorwa by’indashyikirwa uyu mukinnnyi amaze kurikoreramo.


Nk’uko tubikesha Daily Mail ngo uyu munya Portugal w’imyaka 33 yabwiye abanyamakuru ko kubera amateka amaze kwandikira muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi,bagakwiriye kurihindurira izina bakarimwitirira. Ni Nyuma yo kurangiza UEFA Champions League ayoboye abatsinze ibitego byinshi ndetse akanayegukana,Ronaldo akaba yabwiye abanyamakuru ko iki cyari cyo gihe cyo kugira ngo iri rushanwa rihindurirwe izina maze rimwitirirwe.


Cristiano yagize :”Ninde wongeye gutsinda ibitego byinshi?,UEFA Champions League yagahinduriwe izina ikitwa ’CR7 Champions League’ kuko maze kuyitwara inshuro 5 kandi nongeye kuyobora abatsinze ibitego byinshi,nta mpamvu yo kurakara.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2skjXFN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment