Bwambere Amatora Atarimo Mugabe Muri Zimbabwe

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka. Azaba abaye amatora ya mbere abaye muri icyo gihugu kuva Robert Mugabe akuwe k’ubutegetsi umwaka ushize. Mu itangazo perezida mnangagwa yavuze ko ayo matora azabera rimwe n’ayabagize inteko ishinga amategeko kimwe nayo mu nzego z’ibanze. Mnangagwa w’imyaka 75 niwe uziyamamariza kuri tike y’ishyaka riri k’ubutegetsi rya ZANU-PF. Azaba ahanganye na Nelson Chamisa w’imyaka 40 wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta rya MDC – Movement for Democratic Change. Perezida Mnangagwa yasezeranyije ko amatora yo mu kwa karindwi mu gihugu cye azaba mu mahoro no mu ituze. Igihugu kimaze no gutumira indorerezi z’amahanga kuzakurikirana ayo matora. Bizaba bibaye ubwa mbere amatora y’umukuru w’igihugu abaye Robert Mugabe atari ku rupapuro rw’itora kuva igihugu kibonye ubwigenge mu mwaka wa 1980. Hagati aho, urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga muri icyo gihugu rwemeje ko abanyazimbabwe batuye mu mahanga batazatora.  

from Voice of America https://ift.tt/2kznQmQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment