Umugabo wapfuye nyuma yo gutera akabariro akomeje kwibazwaho na benshi.

Polisi ikorera mu karere ka Lira gaherereye mu majyaruguru ya Uganda iri gukora iperereza ku cyaba kishe umugabo wasanzwe mu iroji yapfuye abaganga bakaba batangaje ko yapfuye amaze gutera akabariro n’umugore utatangajwe amazina.

Polisi yatangaje uyu mugabo witwa Ogwang Kizito w’imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rizwi nka Blue Valley Lodge muri kariya karere yapfuye, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yapfuye nyuma yo kwiha akabyizi dore ko hari n’udukingirizo dukoresheje, telefone ye ndetse n’ibindi byangombwa bimuranga. Uyu murambo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma ariko icyahitanye uyu mugabo kikaba kitaramenyekana.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2IDX9vW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment