Ronaldinho yaba agiye kurongora abagore babiri icyarimwe?

Ronaldinho, rutahizamu w’Umunya-Brazil ufatwa na benshi nk’uw’ibihe byose wamenyekanye cyane mu makipe ya FC Barcelona, Milan AC na Paris Saint-Germain yaba agiye gushyingiranwa n’abakobwa babiri yari amaze igihe abana na bo mu nzu mu Mujyi wa Rio de Janeiro.

Uyu munyabigwi w’imyaka 38, yasezeye kuri ruhago muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugira ibihe byiza mu makipe atandukanye. Mu rugendo rwe yegukanye igihembo gikomeye cy’Umukinnyi mwiza ku Isi “Ball d’Or” anahesha igihugu cye Igikombe cy’Isi mu 2002.

Ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru kikaba cyatangaje ko Ronaldinho ashobora gushyingiranwa n’abakobwa babiri icyarimwe,ari bo: Priscilla Coelho na Beatriz Souza bari basanzwe bakundana ndetse banabana mu nzu y’agaciro ka miliyoni eshanu z’amapoundi iherereye i Rio de Janeiro muri Brazil.
Bikaba bivugwa ko ubukwe bw’uyu mukinnyi bushobora kuzaba muri Kanama uyu mwaka, ndetse ngo akazabukorera mu nzu ye, ahazaba hari abatumirwa bake bo mu miryango ya hafi ye n’iy’abakobwa azarongora.

Ubusanzwe amategeko ya Brazil ntiyemerera umugabo kurongora abagore barenze umwe ndetse ni icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka itandatu muri gereza bikaba bivugwa ko Ronaldinho na we icyo azakora ari umuhango wo gushyingirwa gusa atazabandikisha byemewe n’amategeko.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2J2Bo8v
via IFTTT

No comments:

Post a Comment