Burya iyo umusore agiye guhura n’umukobwa bwa mbere amushakaho urukundo akenshi bikunze kugorana kuko baba batamenyeranye ndetse ugasanga umukobwa ashobora guhita aca amazi umusore bikaba byanamuviramo no kumubenga bidatnze.Ni muri urwo rwego twabateguriye ibintu umuntu yagakwiye kugenderaho mu gihe agiye guhura n’umukobwa bwa mbere ashaka ko bakundana.
1.Kwirinda kwambara ibigukoza isoni:
Aha kirazira kikaziririzwa kuba ugiye guhura n’umukobwa bwa mbere, ukambara imyenda ituma uwo muri kumwe akwibazaho cyangwa ngo akubonemo indi shusho runaka itandukanye n’iyo usanganywe.
2.Irinde kunywa ibisindisha:
Niba ushaka ko uwo mugiye guhura bwa mbere agutega amatwi akakwemerera ubucuti, irinde kuba mu gihura ngo n’urangize unywe ibisindisha , kuko bishobora kugukura ku murongo wari uriho akakumvira ubusa.
3.kwirinda kugaragaza ko hari undi muntu mukundana:
Ku musore ugiye gutereta inkumi si byiza ko aterura ikiganiro ku wo bahoze bakundana, kuko ashobora gutekereza ko ari we ufite mu bitekerezo, bityo we akaba ari ukumutesha umwanya akaba agucishijemo ijisho
4.Muganirize neza utamwereka amarangamutima yawe:
Musore ntukihutire kwereka umukobwa amarangamutima yawe cyangwa se ngo ushake kumubaza ibibazo byo kwinjira mu buzima bwe. Ibi byamutera kugufata nk’umuntu uhubuka cyangwa ufite izindi nyungu runaka
ushaka bigatuma agutakariza ikizere.
5.Irinde kuvuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina:
Iki ni kimwe mu bintu byatuma ahita aguca amazi iyo muhuye bwa mbere ugatangira ku mubaza ibyerekeye imibonano mpuzabitsina , kuko ahita yumva ko nanakwemerera ariyo gahunda yawe gusa yo kuzajya musambana nyuma mukazatandukana.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2GFXicl
via IFTTT
No comments:
Post a Comment