Igitero ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora muri Libiya kimaze guhitana abantu 12 nkuko byemezwa n’ubuyobozi muri icyo gihugu. Umwe mu bagabye ibyo bitero yahise yiturikirizaho igisasu imbere muri ibyo biro. Leta ya Kiyisilamu yatangaje ko ariyo iri inyuma y’icyo gitero. Igihugu cya Libiya cyakomeje kurangwamo imvururu n’imirwano kuva Moammar Gadhafi ahiritswe ku butegetsi mu 2011. Muri iki gihe, igihugu cyigabanyijwemo guverinema ebyiri zishyigikiwe n’imitwe yitwara gisilikali. Guverinema ishyigikiwe n’amahanga ifite icyicaro mu burengerazuba bwa Tripoli.
from Voice of America https://ift.tt/2jmac5W
via IFTTT
No comments:
Post a Comment