Umuhanzikazi Babo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Umuhanzikazi Babo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi nziza yahimbye zigakundwa n’abatari bake ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoze bigakundwa mu minsi mike azataramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri King Fisher Beach Hotel iherereye ku Rwesero. Ni nyuma y’igihe kinini uyu muhanzikazi aherereye ku mugabane w’uburayi aho asanzwe akorera umuziki we.

Iki gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 25/08/2018, imiryango ya King Fisher Beach Hotel. Imiryango ya King Fisher Beach Hotelizaba ikinguye guhera saa saba z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw). Muri iki gitaramo hateganyijwemo special cocktails mojito. Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’umwe mu bateguye iki gitaramo yadutangarije ko iki gitaramo cyateguriwe abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bityo akaba asaba buri wese kuzakitabira kuko hari byinshi bahishiwe by’umwihariko performance y’umuhanzi Babo uzabataramira bigatinda.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2N8SArz
via IFTTT

No comments:

Post a Comment