Paul Manafort yahamwe n’ibyaha

Urukiko rwa rubanda (jury) rwahamije ibyaha umunani Paul Manafort, wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza by’uwaje gutorerwa kuba umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Ibyo byaha birimo ibijyanye no kutishyura imisoro ya leta, ubujura bushingiye ku buryo amafaranga ahererekanwa hagati y’amabanki, no guhisha amafaranga menshi mu mahanga. Urukiko rwafashe umwanzuro nyuma y’iminsi ine rwari rumaze rujya impaka ku rubanza rwose rwa Paul Manafort. Urubanza rwo rwamaze ibyumweru bibili. Umucamanza waruyoboye ntaratangaza italiki azasomera ibihano. Perezida Trump yatangaje ko ababajwe cyane n’ibibaye kuri Paul Manafort. We avuga ko ari umuntu mwiza. Uru rubanza rwa Manafort rubera mu mujyi w’Alexandria, mu nkengero z’umurwa mukuru Washington. Ni urwa mbere rwagejejwe mu rukiko n’umushinjacyaha wihariye, Robert Mueller, ukora anketi ku ruhare rw’Uburusiya mu matora Trump yatsinze mu 2016. Mueller yareze Manafort mu rundi rubanza rwa kabili rugomba gutangira mu kwezi gutaha i Washington Muri uru rubanza rwa kabili, Manafort ashinjwa kubeshya abegenzacyaha ba FBI, gukorera igihugu cy’amahanga atarabisabiye uruhushya, no gushora mu bintu byemewe amafaranga yakoreye mu buryo bwa magendu (ibyo bita money laundering mu Cyongereza).  

from Voice of America https://ift.tt/2Mph4As
via IFTTT

No comments:

Post a Comment