Madamu wa Trump Azagendera Afurika

Umutegarugoli wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Melania Trump, azasura ibihugu bitandukanye by’Afrika mu kwezi kwa cumi gutaha. Mu itangazo rye, yagize, ati: “Ni ubwa mbere nzaba ngiye muri Afrika. Nishimiye cyane kuzahigira byinshi mu bibazo by’abana (nk’uburezi n’ubuzima byabo), umuco karande n’amateka” y’uyu mugabane. Umuvugizi wa madame Trump yasobanuye ko ari rwo rugendo rwa mbere rukomeye rwa Madame Trump mu mahanga. Ibiro bye ntibiratangaza ibihugu azasura. Abasesengura bahereyeho bibutsa ko mu kwezi kwa mbere gushize, amagambo Perezida Trump yaba yaravuze ko Afrika, Haiti na Salvador ari “ibihugu by’amazirontoki” yakubise inkuba. Ariko we yarabihakanye. Perezida Trump ntarasura Afrika.

from Voice of America https://ift.tt/2Bv6QcN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment