Imitingito y’isi ibili yajegeje ikirwa cyitwa Lumbok muri Indonesia. Uwa mbere wari ufite ingufu 6.3 gatandatu n’ibice bitatu. Hashize amasaha make, uwa kabili waje ufite imbaraga 6.9. Lumbok yose nta mashanyarazi ifite, nk’uko leta ibitangaza. Amazu n’amagorofa menshi yasenyutse. Kugeza ubu nta makuru araboneka niba hari abo yahitanye. Iyi mitingito ikurikiye undi wa kabutindi umaze ibyumweru bibili wishe abantu 436 muri iki cyirwa cya Lumbok.
from Voice of America https://ift.tt/2OQkn0j
via IFTTT
No comments:
Post a Comment