Bombori bombori mu rukundo rwa Diamond n’umukobwa w’ikizungerezi yasimbuje Zari.

Nta kwezi kurashira hamenyekanye urukundo rw’ikibatsi hagati ya Diamond Platnumz n’umukobwa w’ikizungerezi wamenyekanye ku mazina ya Kimnana, uyu mukobwa bikaba byaravugwaga ko bameranye neza ndetse yavuye kumwereka umuryango ndetse n’umukobwa yatangiye kwimenyereza umuryango nk’umwali witegura kubabera umukazana.

Gusa kuri ubu uru rukundo rwahinduye isura nyuma y’aho aseberejwe imbere y’amarembo y’urugo rwa Diamond Platnumz umugabo wahiriwe no gusimburanya abagore n’abakobwa nk’uhinduranya imyamabaro bituma yewe n’abashaka gukunadana na we basabwa kwitonda nkugira umutima ukomeye.
Uyu mukobwa rero benshi bemeza ko yakuruwe n’ifaranga ndetse n’izina by’uwo yasangaga atitaye ku mubare w’abakobwa n’abagore bakundanye na Diamond nyamara abahiriwe bakaba ari hafi ya ntabo, ubu na we yatangiye kurira ayo kwarika nyuma yo kwisanga yakundanye na Diamond none urukundo rwabo rutaramara na kabiri rukaba rurangiye.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bya hariya muri Tanzaniya byaganiriye n’inshuti zabo za hafi ndetse n’ababyiboneye, amakuru ahari ni uko ku mpamvu zitaramenyekana Kimnana yasutswe hanze atorora inyuma nuko na we ahita ahamagara moto iraza iramutwara yisubirira mu rugo iwe dore ko yari yaramaze kwimukira mu nzu ya Diamond i Madale.
Gusa uyu mukobwa Kimnana ntabwo ari we mukobwa wa mbere ukundanye na Diamond ndetse agakorerwa nk’ibyo yakorewe, ari na yo mpamvu akwiye kwiyakira kandi agakomeza umutima nk’uko abamaze kumenyera Diamond bakunze kubivuga.


Igitangaje ariko ni uburyo Diamond ashwanye n’uyu mukobwa Kimnana bari bamaranye igihe gito ariko bakaba bagaragazaga urukundo rw’ikibatsi dore byavugwaga ko uyu mukobwa afite amahirwe menshi yo kwigarurira umutima w’uyu mugabo akaba yasimbura Zari batandukanye muri Gashyantare none bashwanye batamaranye na kabiri n’iby’ubukwe ntabivuzwe. Ibyo kwa Diamond ni rwigere urumpe.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PtMpCM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment