Ibitero by'Abatalibani ku Bayobozi ba OTAN Byafashe Indi Ntera

Abakuru b’ingabo z’umuryango wa OTAN ziyobobwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Afuganistani baratangaza ko bahagaritse by’agateganyo inama zose bahuriramo amaso ku yandi na bangenzi babo bo muri icyo gihugu. Biturutse ku bitero byakozwe n’abasilikali b’Afuganistani. Umuvugizi wa OTAN muri Afghanistani, Colonel w’Umudage Knut Peters, yasobanuye ko kuvugana n’abayobozi b’igisilikali cy’Icyo bizakomeza. Ati: “Gusa tuzajya dukorana dukoresheje telefoni na e-mail.” Hashize icyumweru umusilikali w’Afuganistani arashe abasilikali bakuru bari mu nama, ahitana General w’icyamamare Abdul Raziq wari umukuru w’igipolisi cy’intara ya Kandahar, mu majyepfo y’igihugu, na General Abdul Momim wari umuyobozi w’iperereza w’intara ya Kandahar. Yakomerekeje kandi umwe mu bayobozi b’igisilikali cya OTAN muri Afuganistani, Brigadier General w’Umunyamerika Jeffrey Smiley. Umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika na OTAN muri Afuganistani, General Scott Miller, nawe wari muri iyo nama, we yarusimbutse ntacyo abaye. Ariko umuvugizi w’Abatalibani yatangaje ko iki gitero cyakozwe n’umucengezi wabo wari ugamije kumwicira rimwe na General Raziq.  Hashize iminsi mike, ejobundi kuwa mbere, undi musilikali w’Afuganistani yarashe kuri bagenzi be ba OTAN yica umwe ukomoka muri Repubulika y’Aba-Check, akomeretza abandi babili, mu ntara ya Herat, mu burasirazuba bw’igihugu. Kuva mu 2008, bene ibi bitero by’abacengeye ingabo z’Afuganistani byahitanye abasilikali b’Amerika na OTAN barenga 150. Abandi bagera kuri 200 babikomerekeyemo. Ikibasiye General Miller ni cyo cya mbere cyageze ku mugaba mukuru wa OTAN kandi aba arinzwe cyane

from Voice of America https://ift.tt/2z5iHd0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment