ONU Irasaba Leta y'Uburundi Kutibasira Abakozi Bayo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ry’uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko rihangayikishijwe n’amagambo rivuga ko adahwitse yatangajwe na ambasaderi w’Uburundi mu muryango w’abibumbye Albert Shingiro, ndetse n’ibikorwa byakwibasira abakozi baryo muri icyo gihugu. Ibi bije nyuma y’uko ambasaderi Albert Shingiro asabye ko abakoze iyo anketi bakurikiranwa mu butabera, kubera akazi bakoze babisabwe na komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu. Itangazo rya Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu ya ONU rivuga ko Ambasaderi Shingiro kandi yibasiye mu magambo akarishye umuyobozi w’iryo tsinda ryakoze anketi mu Burundi Doudou Diène, amugereranije n’umuntu ukora ubucuruzi bw’abacakara. Icyegeranyo cy’itsinda ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryerekanye ko mu myaka ibiri ishize, leta y’Uburundi yagize uruhare rugaragara mu byaha ndengakamere byibasiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu. Ibyo birimo ubwicanyi, gutoteza abaturage, ihohotera rishingiye ku gitsina, kuzimira kw’abaturage, kuniga itangazamakuru no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Komiseri mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa Muntu, Michelle Bachelet, yavuze ko Uburundi nk’igihugu kibarirwa mu muryango kitakagombye kwitwara gutyo, ko mu byo gisabwa harimo no kubaha inzego z’uwo muryango. Yanongeyeho ko Uburundi bwagakwiye gusaba imbabazi kuri ayo magambo n’imyitwarire idahwitse ku bibasiwe bose. Kuri ubu Uburundi bubarirwa mu bihugu 47 bifite icyicaro muri Komisiyo  y’uburenganzira bwa muntu ya ONU.

from Voice of America https://ift.tt/2RjGPjS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment