Ubwato bwa gisilikali bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika USS Decatur bwari bugiye kugongana n’ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa PRC Luyang ku italiki ya 30 y’ukwezi kwa cyenda gushize mu Nyanja y’Abashinwa y’Amajyepfo. Pentagon, minisiteri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yabitangaje uyu munsi. Ivuga ko PRC Luyang yasatiriye cyane hafi metero 40 USS Decatur bituma ubw’Amerika buhindura inzira mu maguru mashya bwigirayo. Iyi “mpanuka” yateye ubwoba mu karere. Kuwa gatandatu ushize, ba minisitiri b’ingabo b’ibihugu 10 byo muri Aziya y’amajyepfo bigize umuryango ASEAN bateraniye i Singapore basaba ibisobanuro bagenzi babo b’Ubushinwa n’Amerika. Ibi bihugu bifite impungenge z’uko Ubushinwa n’Amerika barwanira mu Nyanja y’Abashinwa y’Amajyepfo. Abashinwa bavuga ko iyi nyanja ari iyabo. Abandi bayituriye nka Brunei, Malaysia, Philippines, Taiwan na Vietnam ntibabyemera. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko ibihugu byose by’isi bifite uburenganzira bwo kuyikoresha, mu yandi magambo ko ari inyanja mpuzamahanga. Muri urwo rwego, Pentagon isobanura ko USS Decatur yari mu butumwa bwo kubungabunga ubwisanzure bw’urujya n’uruza muri aya mazi. Umwe mu bavugizi b’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, Komanda Nate Christensen, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko PRC Luyang bwerekanye ko bushaka gusagarira USS Decatur. Naho ikigo ntaramakuru Xinhua cya leta y’Ubushinwa cyatangaje ko USS Decatur ari yo nyirabayazana kuko yinjiye mu mazi y’Ubushinwa.
from Voice of America https://ift.tt/2RcBkU6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment