Abayahudi Baribaza Aho Batura Batekaniwe Bikabashobera

Abaturage bo mu bwoko bw’abayahudi bahuriye mu kiriyo mu mujyi wa Londres mu Bwongereza; bunamira abantu 11 bishwe barashwe ubwo bari mu masengesho muri synagogue mu mujyi wa Pittsburg muri Amerika. Urujijo rukomeje kwiyongera mu bayahudi aho bibaza igihugu baturamo bafite umutekano. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize, bwagaragaje ko abayahudi bagera ku bihumbi 290 mu Bwongereza bagerageje kwimukira ahandi kuva ubwo Ubwongereza bwivanaga mu muryango uhuza ibihugu by’Iburayi, mu cyiswe Brexit, n’ingengabitekerezo y’urwango rubibasira ikarushaho kwiyongera. Abenshi bifuzaga kwerekeza muri Amerika. Umubare w’abayahudi basaba ubwenegihugu mu gihugu cy’Ubudage warushijeho kwiyongera. Umubare w’abayahudi basaba ibyangombwa mu Budage wavuye kuri 43 mu mwaka w’2015 ugera ku 1667 mu mwaka w’2017. Abenshi muri bo bakomoka ku bisekuru by’abayahudi bari barambuwe ubwenegihugu mu gihe ishyaka ry’abanazi ryari ku butegetsi aho mu budage ari naryo ryakoreye ubwoko bwabo jenoside. Abayahudi bo mu Bwongereza bahangayikishijwe n’igitutu gikomoka ku ngengabitekerezo ihemberwa n’urwango kuri bo ikomeza kwigishwa n’abayobozi b’ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe n’ubutegetsi rirangajwe imbere n’umunyapolitiki Jeremy Corbyn.

from Voice of America https://ift.tt/2RmhJRl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment