Hamisa mobetto ni umwe mu bakobwa b’abanyatanzaniya bafite izina rikomeye mu kumulika imideli itandukanye, ariko kumenyakana kwe cyane ni mu gihe yari mu rukundo na Diamond Platnumz aho banabyaranye umwana, Uyu mukobwa akaba yahishuye ko ubwo yari kumwe na Diamond yahoraga amutera umwaku ngo nta kazi gakomeye yari kubona bari kumwe.
Hamisa Mobetto ahamya ko mu gihe cyose yamaranye na Diamond byari imyaku gusa , ariko ngo kugeza magingo aya arashima Imana kuba batagicana uwaka kandi ko afite ubuzima bwiza , akanabona akazi gatandukanye hanze ya Tanzania ugereranije n’igihe yumvikanaga ari kumwe na Diamond mu rukundo.
Hamisa kuri ubu uri kubarizwa muri Amerika i Texas mu rwego rwo kugaragaza Club ,aganira n’itangazamakuru rya Tanzaniya yabahamirije ko impamvu nta kazi yabonaga cyera hose ngo wari umwaku yaterwaga na Diamond.
Hamisa ati”urabona ubu njye ndikubona akazi kenshi kandi keza,ibintu bituma nishima ngatangara cyane,aya mahirwe ntabwo nayabonaga mbere ndikumwe na Diamond mu rukundo,mbega wagirango nari ndoze n’imyaku myinshi ,ariko ubu nyuma yo kumureka burundu amahirwe niyo gusa,mbese imyaku ntayo ngifite”.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2SvozW1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment