Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne imaze igihe iri mu bihe bibi nyuma y’uko rutahizamu wayo w’ibihe byose witwa Cristiano Ronaldo ayisohotsemo akerekeza mu ikipe ya Juventus ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.
Ubwo aheruka kubazwa niba ikibazo nyamukuru kiri muri iyi kipe cyaba giterwa n’uko Ronaldo yayivuyemo, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Real Madrid witwa Isco yatangaje ko kuba Ronaldo yaragiye atari cyo kibazo nyamukuru gihari.
Mu magambo ye, Isco yagize ati:”Abantu bose bamaze igihe kinini babivuga. Gusa ntabwo dushobora kuvuga ku muntu udahari. Njya nkumbura Gareth Bale na Dani Carvajal iyo batari kumwe natwe.”Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Espagne kandi yakomeje agira ati:”Hari ibisubizo byinshi byo gutsinda ibitego. Ntabwo twarira kubera umuntu utarigeze yifuza kubana natwe.”
Abajijwe uburyo yakiriye aya magambo ya Isco, Cristiano Ronaldo yasubije muri aya magambo:”Byose nibyo. Ntabwo ushobora kurira. Ntabwo nshobora kuvuga kuyandi makipe.Buri wese azi amateka nakoze muri Real Madrid kandi icy’ingenzi cyane ni umukino w’ejo wa Manchester United. Ntabwo arijye ugomba kuvuga kubihe bibi by’abandi.”
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2yTJmtr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment