ShaddyBoo ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yashimagije cyane Wema Sepetu wahoze akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz maze avuga ko akunda uburyo ari umukobwa wiyoroshya ndetse ngo akunda imyambarire ye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Nzeri 2018, Shaddy Boo yavuze ko Wema Sepetu ari umukobwa w’intangarugero mu mico no myifatire ye mu gihugu cya Tanzaniya.Ati” Ndamukunda Wema Sepetu ni umuntu uciye bugufi, ubona ko yiyoroshya nkunda uburyo yambara”.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yahakanye ko nta mubano udasanzwe afitanye na Diamond.Yagize ati” Uhhm, nta kidasanzwe Diamond ni inshuti yanjye bisanzwe. Ibyo ni ibihuha turi inshuti gusa”}
Shaddy Boo yerekeje muri Tanzaniya kuwa 14 Nzeri 2018 mu marushanwa yo kubyina indirimbo nshya yitwa ‘Jibebe Challenge’ aho yari Shaddyboo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 aho yari agiye mu birori bya ‘Biko jibebe challenge’ yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es- Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2D6rH6X
via IFTTT
No comments:
Post a Comment