Cristiano Ronaldo yifotoje yambaye utwenda tw’imbere benshi baratungurwa.

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo, yashyize hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere dukorwa n’uruganda rwe rwa CR7,ndetse bitungura benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi.

Ronaldo usanzwe azwiho kubaka umubiri cyane,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yashyize hanze yamamaza utu twenda tw’imbere tumwitirirwa.Ubwo yafatwaga amashusho yo kwamamaza utu twenda tw’imbere,Ronaldo yavuze ko iyi myenda y’imbere imwitirwa ikoze neza ndetse ikunzwe na benshi mu bari kuyigura.

Yagize ati “Imyenda y’imbere nirwo rufunguzo rwo kwambara neza kandi igufasha kumererwa neza.iyi myenda y’imbere mishya ndi kwamamaza ikoze neza ndetse ifite amabara nkunda cyane.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Naeb6Z
via IFTTT

No comments:

Post a Comment