Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 19 Nzeli 2018 ubwo umuraperi Young Grace yakoraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25 y’amavuko amaze ku isi . Umukunzi we Hubert yahise atera ivi asaba Young Grace ko yazamubera umugore, undi nawe amwemerera atajugaye.
Ibi birori byabereye ahazwi nko mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, bikaba byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo n’ibyamamare bikomeye mu ruhando rwa Muzika nyarwanda ndetse n’inshuti ze za hafi.
Twakwibutsa ko Pique wambitse impeta Young Grace ubusanzwe yitwa Hubert Rwabuhihi uho akinira ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2NYBosq
via IFTTT
No comments:
Post a Comment