Mu mpeshyi y’uyu mwaka, nibwo rutahizamu Antoine Griezmann ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba akinira ikipe ya Athletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne yafashe icyemezo cyatunguye benshi, icyemezo cyo kuguma mu ikipe ya Athletico Madrid aho kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona.
Uyu mukinnyi, yari amaze igihe yifuzwa cyane n’ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, ikipe yari yiteguye kumugura miliyoni 90 z’amapawundi ndetse yaramaze no kumutegurira nimero azajya yambara mu mugongo we namara kuyigeramo (Nimero 7).
Aganira na AS, Antoine Griezmann yatangaje impamvu yamuteye kuguma mu ikipe ya Athletico Madrid aho yatangiye agira ati:”Narimbizi ko hari abazabyakira neza ndetse n’abazabyakira nabi, kuko byari ibintu bishya.Gusa icyo nashakaga kugaragaza, ni uko abantu bibonera ko yari amahitamo atoroshye (kuyafata). Ntabwo byari byoroshye. Byari iby’ingenzi cyane, cyari icyemezo cy’ahazaza hajye. Ntabwo ari umwaka umwe gusa, ni imyaka ine, itanu,…ntabwo nagumye muri Athletico Madrid kubera iyi mpamvu (y’amafaranga), kuko amafaranga atariyo yambere y’ingenzi kuri jye. Nagumye aho banyifuza cyane, aho bampa urukundo rwinshi.”
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2DdVqLn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment