Amagambo y’ubwiyemezi Jose Mouriho yatangaje yateye benshi kumwibazaho.

Umutoza w’ikip ya Manchester United yatumye benshi mu bafana b’iyi kipe bamwibazaho cyane bitewe n’amagambo yatangaje bamwe bafashwe nk’ubwiyemezi aho yavuze ko ari umutoza urenze abandi Ku isi.

Mourinho uri mu bihe bitamworoheye nyuma y’iminsi itari mike anengwa cyane ku kuba atagihesha ikipe ya Manchester United ibikombe, ndetse byaje guhumira ku mirari ubwo ikipe ye yatsindirwaga iwayo na Tottenham kuwa mbere w’ki cyumweru, ibitego 3 byose ku busa,ibintu byatumye benshi bahamya ko akwiye kwirukanwa.

Gusa kuri ubu Mourinho yumvikanye yigamba ko ari we mutoza wenyine urenze Ku Isi.Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama 2018 ,Mourinho yatangaje ko ari we mutoza ukomeye cyane Ku isi kuko ngo anatoza ikipe nziza nka Manchester United.

Yagize ati:”Ndi umutoza w’ikipe ikomeye cyane muri iyi Si,ariko kandi ndi umwe mu batoza bakomeye cyane Ku Isi.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2NC2T7R
via IFTTT

No comments:

Post a Comment