Abatalebani Basuye Irani ku Mugaragaro
from Voice of America http://bit.ly/2GJHQ4a
via IFTTT
Kuneka Hagati y'Uburusiya n'Amerika
from Voice of America http://bit.ly/2Qc2cT7
via IFTTT
Cristiano Ronaldo n'umukunzi we baciye ibintu kubera amafoto bifotoje bari gusomanira I Dubai [AMAFOTO]
Umuhanzi Meddy mu Mvo n'Imvano: Aratubwira ibyo aririmbaho, uko yatangiye n'intera agezeho
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2rYpges
via IFTTT
Perezida Duterte yivugiye ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umukozi wo mu rugo
Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w' icyumweru gishize, yavuze ko yigeze yabwiye padiri ko yigeze guhengera umukozi we wo mu rugo asinziriye akazamura imyenda ye.
Umugore uharanira uburenganzira bw' abagore Gabriela yavuze ko Perezida Duterte "adakwiye kuvuga ayo magambo ku yongera ko ‘ko akwiye kwegura".
Perezida wa Philippines akunze kuvuga amagambo ashavuza abaturage be ariko barakomeza bakamukunda. Sondage yerekana ko akunzwe ku kigero cya 60%.
Ku wa Gatandatu Duterte yavuze uko yinjiye mu cyumba cy' umukozi asinziriye akamukorakora.
Yagize ati "Namukuyeho uburingiti, hanyuma nkomeza mukorakora, akangutse mpita nsohoka”
Avuga ko yabwiye Padiri ko yasubiye mu cumba cy'uwo mugore nyuma, agerageza kumusambanya ku ngufu. Ngo Padiri yamusabye kuvuga ndakuramutsa Mariya eshanu na Dawe uri mu ijuru 5.
Umuvugizi wa Perezida Duterte yavuze ko Perezida yashizemo "amakabyankuru" yongeramwo "ibirungo" mu nkuru ye ku wa Gatandatu.
Madamu Gabriela avuga ko amagambo Perezida yatangaje yerekana ko yiyemereye ko yahohoteye uwo mugore.
Yagize ati: "Guhohotera si ukwinjiza igitsina. Iyo ukoresheje urutoke cyangwa ikindi kintu uba uhohoteye."
Ikigo cyita ku burenganzira bw' abagore "Coalition Against Trafficking in Women-Asia Pacific" cyavuze ko amagambo ya Perezida Duterte ashira abakozi bo mu ngo mu kaga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bw' iki kigo Jean Enriquez yagize ati: "Kuvuga ku mugaragaro imyitwarire nk' iyo bigomorera abantu mu ngeso yo guhohotera abakozi bo mu ngo."
Imibare itangwa na leta, abanye Philippines barenga miliyoni bakora akazi ko mu ngo mu mahanga. Duterte yagiye anengwa na kiriziya Gatolika kenshi ku bwicanyi bwaberye mu ndwano yo guhashya ibiyobyabwenge yahitanye abantu ibihumbi.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, yaravuzwe cyane yasomye ku munwa umugore ukore w' umunyamategeko
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2BQBkmw
via IFTTT
Itumanako ryacitse muri RD Congo mu gihe amajwi aharugwa ayandi arungikwa
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2CJoE2v
via IFTTT
Perezida Nkurunziza yasabye u Rwanda ko banoza umubano
Gisagara: Imibereho y’abagore iri guhinduka kuko ‘bavuye mu gikari’
from Umuseke http://bit.ly/2F0aqvx
RDC: Interineti Yacitse mu Gihe Amajwi y'Amatora Aharurwa
from Voice of America http://bit.ly/2TiA1Ur
via IFTTT
Azam Rwanda Premier League, Match Day 13 Fixtures
Azam Rwanda Premier League, Match Day 13 Fixtures
Friday, January 4, 2019
SC Kiyovu vs Police FC (Mumena Stadium)
Saturday, January 5, 2019
Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi Stadium)
AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane)
Kirehe FC vs Sunrise FC (Kirehe Grounds)
Sunday, January 6, 2019
Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Amagaju FC (Nyamata Grounds)
Ferwafa.rw
from Sports | WebRwanda.com http://bit.ly/2TfeX12
via IFTTT
ARPL: Schedule of Initially Postponed Matches
Thursday, January 3, 2019
Match Day 6: APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Wednesday, January 23, 2019
Match Day 9: Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Thursday, January 24, 2019
Match Day 7: Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare)
Saturday, January 26, 2019
Match Day 10: Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Tuesday, February 5, 2019
Match Day 11: Musanze FC vs Mukura VS (Stade Ubworoherane)
Ferwafa.rw
from Sports | WebRwanda.com http://bit.ly/2CGclUK
via IFTTT
Umugore yarahiriye gukomeza kwiyongeresha amabere nubwo uruhu rwe rukomeje gushishuka kubera kwibagisha [AMAFOTO]
Abakoresha abantu mu tubari ngo bajye babarekura batahe kare
from Umuseke http://bit.ly/2Qem2Nq
Hatangajwe amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n'abakoze ibisoza ikiciro rusange 'Tronc Commun'
Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'ay'abakoze ibisoza ikiciro rusange Tronc Commun.
- Mu Rwanda / Umuryango_Highlights_In_Slidefrom Umuryango.rw http://bit.ly/2AowInH
via IFTTT
Uwa mbere mu barangije ‘Primaire’ ngo nyina yabibonye akirangiza ay’incuke
from Umuseke http://bit.ly/2BPQ05s
Diane si umukobwa ugayitse ariko sinkundana nawe– Yverry
from Umuseke http://bit.ly/2R0bpTR
Umugore yiroshye mu ruzi rwa Nyabarongo ahetse n'umwana[AMAFOTO]
Perezida Duterte yatangiye gukekwa amababa nyuma yo kuvuga ukuntu yakorakoye umukozi w'iwabo asinziriye
Inyuma y’indwano, baranywa, bagatamba bipfurizanya umwaka mushasha
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2BQqDQR
via IFTTT
Abajejwe umutekano wo hagati mu Burusiya bafashe Umunyamerika bakeka gusuma urusaku
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2EYrAKk
via IFTTT
Perezida Duterte wa Philippines ariyemerera ko yafashe umuyaya ku nguvu
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2SsdqVr
via IFTTT
Amafoto na nimero z'abakobwa 37 bazavamo abajya mu mwiherero wa Miss Rwanda
Abakobwa bazatoranywamo abajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, bahawe nimero zizabafasha mu bikorwa bitandukanye by'uru rugendo batangiye.
- Imyidagaduro / HomeNewsfrom IGIHE http://bit.ly/2F28eUH
via IFTTT
Ally Soudy yanenze ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports yihebeye
Abahungu batsinze ku manota yo hejuru mu bizamini bisoza abanza na Tronc Commun (Yavuguruwe)
Amanota yatangajwe agaragaza ko mu banyeshuri 247 763 bakoze ibizamini bisoza abanza, abatsinze bangana na 81.1% bagera kuri 201 080.
- U Rwanda / Homehighlights1, MainSlideNewsfrom IGIHE http://bit.ly/2EYEaJo
via IFTTT
Abadepite baturuka muri FPR-Inkotanyi basabwe gushyira imbere inyungu z'abaturage
Kenya: Abakozi ba leta bategetswe kugaragaza ibyo bakora kuri WhatsApp
Abakozi ba leta bakora mu nzego zitandukanye mu gace ka Makueni muri Kenya, bategetswe kujya bagaragaza ibyo bakora umunsi ku munsi biciye ku rubuga rwa WhatsApp.
- Muri Afurika / HomeNewsfrom IGIHE http://bit.ly/2EZeE6L
via IFTTT
‘Gicumbi' wamamaye kuri Radio 10 mu kogeza imipira yambitse impeta umukunzi (Amafoto)
Uko SOS Rwanda ikomeje gufasha imiryango kunoza uburyo bwo kwita ku bana yakira
Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD yaguye mu mpanuka n'umuryango we wose (Yavuguruwe)
Amanota y'abanyeshuri barangije amashuri abanza (P6) na Tronc Commun (S3) yasohotse
Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y'abanyeshuri barangije P6 na S3 gusa ngo hari ibitaragenze neza mu ikorwa ry'ibi bizamini.
Uyu mwaka bigararagara ko abahungu batsinze baje mu manota yo hejuru (Icyiciro cya mbere) ugereranyije n'abakobwa kuko abakobwa ari 45.2% (3736) mu gihe abahungu ari 54.8% (4535).
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yatangaje ko muri rusange byagenze neza n'ubwo hari utubazo tumwe na tumwe twagiye tugaragara ku ma site amwe na mwe.
Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 12 Ugushyingo bisozwa ku wa 14 Ugushyingo 2018, mu gihe abakoze mu cyiciro rusange batangiye ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2LGWyYv
via IFTTT
Umunyamideli Djazira wifotoza yambaye ikariso ati “n’umukanishi ahora asa nabi”
from Umuseke http://bit.ly/2SuBNlF
‘(Rwanda) ni umuturanyi Imana yaduhaye turifuza kubana neza' Perezida Nkurunziza
Umukuru w' igihugu cy' u Burundi mu mpera z' icyumweru mu kiganiro n' abanyamakuru nibwo yagaragaje ko ashaka ko umubano w' u Rwanda n' u Burundi waba mwiza.
Abarundi n' Abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho birimo no kuba hagati yabo bashobora kuganira bakumvikana batagombye umusemuzi kuko bavuga indimi rijya gusa.
Perezida Nkurunziza yavuze ko amateka agaragaza ko Abanyarwanda batabaniraga neza Abarundi gusa ngo igihe kirageze ngo amateka ahinduke.
Yagize ati “Amateka yerekana ko batahoze bashaka kubana neza n' u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw' Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagiranirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba itangiriro nshyashya mu bitekerezo n' imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y' u Burundi n' u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n' abuzukuruza”
Perezida Nkurunziza avuze ibi mu gihe nta byumweru bibiri birashira Perezida w' u Rwanda Paul Kagame avuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarwifuriza ineza, gusa agashimangira ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko iki kibazo cyakemuka.
Tariki 22 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama ya biro politiki ya FPR yagize ati “Kubana n'umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza. Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubakaubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”
Kuba ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwa potiki mu gushakira umuti ikibazo cy' umubano utifashe neza hagati y' ibihugu byombi ni ibintu bitanga icyizere ko uyu mubano umaze imyaka 3 utifashe neza ushobora kongera kuba mwiza mu minsi iri imbere.
Kuba umubano utifashe neza hagati y' ibi bihugu bigira ingaruka butarage ku bijyanye n' ubuhahirane n' imigenderanire.
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2GPakK5
via IFTTT
Mururu: Kutagira amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro bituma bumva batarahawe ubutabera
from bwiza.com http://bit.ly/2BV5TY7
via IFTTT
Gicumbi: Uwicishije umugore we ishoka yakatiwe igihano kiruta ibindi
from bwiza.com http://bit.ly/2R2f0AG
via IFTTT
Karongi : Miliyoni zisaga 209 zararigishijwe
from bwiza.com http://bit.ly/2BV73mO
via IFTTT
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bigiye gutangira kuvura kanseri mu rwego mpuzamahanga
Kuva muri Mutarama 2019, iki kigo kizatangira gutanga serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri, kikaba gitangijwe hagamijwe kugabanya umubare w'abajyaga kwivuriza iyi ndwara mu mahanga.
- Bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa mu kuvura kanseri
Nk'uko bisobanurwa na Lt Col Mugenzi Pacifique uzakiyobora, kizavura indwara ya kanseri mu buryo bwihariye buzwi nka Oncology mu ndimi z'amahanga, uburwayi bwajyaga butuma abatari bake bajya kwivuriza mu mahanga bagacibwa amafaranga menshi harimo n'amatike y'indege.
Ati “Umubare munini w'abajyaga kwivuriza kanseri mu mahanga uri mu byatumye iki kigo gitekerezwaho, kuko byabasabaga ubushobozi buhambaye, bakitwerereza inshuti n'abavandimwe bikarangira Leta ari yo yishingiye kubavuza.”
Lt. Col. Mugenzi avuga ko serivisi izatangirwa muri iki kigo izaba iri ku rwego mpuzamahanga ku buryo byitezwe ko abarwayi bo mu Karere bazagana iki kigo ari benshi, dore ko abatari bake baganaga ibitaro bya Mulago muri Uganda batanga serivisi yo gushiririza kanseri.
Uyu muyobozi yemeza ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abantu 80 ku munsi, kikazifashisha uburyo bwa Raditgerapy mu kuvura iyi ndwara hakoreshejwe ibyuma byabugenewe no kuyibaga mu buryo bwa gihanga buzwi nka True Beam Linear Accelerator.
Ati” Ubusanzwe indwara ya kanseri ivurwa mu buryo butatu burimo Chemotherapy ari na bwo bukoreshwa n'ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera, hari n'ubundi bwa surgery na Radiotherapy bugiye gukoreshwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.”
Iyi serivisi rero izagabanya abajyaga kwivuriza mu Buhinde no mu bitaro bya Mulago bizwiho gushiririza kanseri. Ati “Aya ni amahirwe akomeye ku banyarwanda n'abandi bantu bo mu Karere.”
from Imirasire.com | WebRwanda.com http://bit.ly/2AhUr9d
via IFTTT
Kaka yatangaje ikintu Cristiano Ronaldo yakoze kikamukora ku mutima ubwo bakinanaga muri Real Madrid
Umunya Brazil, Ricardo Izecson dos Santos Leite uzwi nka Kaka,yatangaje ko yishimiye cyane ukuntu Cristiano Ronaldo yaguriye abakozi ba Real Madrid amatelefoni 15 mu rwego rwo kubashimira ndetse avuga ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima cyane.
- Imikinofrom Umuryango.rw http://bit.ly/2Ti1c1J
via IFTTT
Impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa mu mwaka wa 2018 ni 58 ku muturage – TI Rwanda
from bwiza.com http://bit.ly/2EZsVkL
via IFTTT
HMINEDUC yatangaje igihe umwaka w'amashuli uzongera gutangira muri Nzeri
Uyu mwaka abanyeshuri ntibatsinze neza nk' umwaka ushize
Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza nibwo MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza batsinze ku kigero cya 81,1% , mu kiciro cya mbere cy' amashuri yisumbuye Tronc commun abanyeshuri batsinze ku kigero cya 83,3%.
Gutsinda byaragabanutse..
Umwaka ushize abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86,3%, mu gihe abasoje tronc umwaka ushize bo bari bari batsinze ku kigero cya 89,9%.
Minisiteri y' Uburezi igaragaza ko iri gabanuka ryaturutse ku kuba uyu mwaka w' amashuri wa 2018 abanyeshuri ari ubwa mbere babajijwe bishingiye ku nteganyanyigisho nshya yiswe ‘Content based curriculum'
Minisiteri y' Uburezi ivuga ko bishimije kuba abanyeshuri baratsinze kuri iki kigero ari ubwa mbere babajijwe kuri iyi nteganyanyigisho nshya.
Iyi Minisiteri yatumiye abanyeshuri batsinze neza kugira ngo bahabwe ibihembo.
Abanyeshuri 255 173 bakoze ibizamini by'amashuri abanza, barimo abakobwa 138 831 n'abahungu 116 342.
Mu cyiciro rusange abakoze ibizamini ni 99 288 bagizwe n'abakobwa 54 194 n'abahungu 45 094.
Ingengabihe ya Mineduc y'umwaka w'amashuri abanza n'ayisumbuye wa 2019 igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama 2019.
Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama gisozwe ku wa 6 Mata. Icya Kabiri giteganyijwe kuva ku wa 22 Mata kugeza ku wa 19 Nyakanga mu gihe icya Gatatu kizatangira ku wa 4 Kanama kigashyirwaho akadomo ku wa 8 Ugushyingo 2019.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa iminsi itatu ku wa 4-6 Ugushyingo 2019. Ibisoza Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri cy'amashuri yisumbuye byashyizwe ku wa 12-26 Ugushyingo 2019.
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2Ap4E3P
via IFTTT
Imbamutima za Delphine Umuhoza wambitswe impeta na Gicumbi-Amafoto
Hagengimana Benjamin uzwi nka “Gicumbi” mu kongeza imipira kuri radio10 yambitse impeta Umuhoza Delphine batangaza ko nta gihindutse umwaka utaha bazarushinga.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018 nibwo Hagengimana Benjamin uzwi nka Gicumbi yambitse impeta Delphine Umuhoza wigeze gukora kuri TV10 mu kiganiro Prime10.
Mu butumwa gicumbi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ahari sinabona amagambo yasobanura neza uko niyumva mu mutima wanjye muri aka kanya, ariko urukundo ntirwihishira Delphine Umuhoza ndamukunda. Ibisigaye ni 2019.”
Delphine we ati “Iyo umugore akunzwe ahinduka mwiza inshuro 10 kuruta uko yari ameze mbere. Yakoze ibyo abandi batashoboye, yarankunze nanjye ndamukunda. Ntakirenze ibyo. Benjamin wakoze kumpa agaciro, usobanuye byinshi, urabizi.”
- Umuhoza Adelphine yakoze kuri TV10
- Gicumbi ngo umwaka wa 2019 ntuzamusiga akiri ingaragu
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2GMQq2b
via IFTTT
Umugore yiyahuriye muri Nyabarongo ahetse umwana w'uruhinja
Amanota y’abakoze ibizamini bisoza abanza n’ayisumbuye yatangajwe
from bwiza.com http://bit.ly/2Sv2ruo
via IFTTT
Karongi: Babaze babura Veterinaire ngo apime inyama birire Ubunani
from Umuseke http://bit.ly/2AqQ9MC
Mu muhanda Rubavu-Karongi hari abagura inzoga ngo babatize ubwiherero
from Umuseke http://bit.ly/2LEpn7S
Ibikorwa vyo guharura amajwi vyatanguye mu biro vy'amatora muri RD Congo
from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2EY4nrG
via IFTTT
Omar Al Bashir ati: Twakoresheje ingufu kugira ngo hatangirika byinshi
from Umuseke http://bit.ly/2QarJvT
We will have to improve against Al Hilal, says Francis Haringingo
Francis Haringingo has challenged his Mukura VS players that they have plenty to improve when they face Sudanese side Al Hilal in a double-legged tie if the club is to reach the lucrative group stage of the 2018/2019 CAF Confederation Cup.
Mukura VS were drawn against Sudan's most successful club in the playoffs round of the continental competition last Friday. The first-leg clash between the two sides is scheduled for January 11, at Al-Hilal Stadium in Khartoum.
Haringingo's men reached the playoffs round – for a historic first time – after edging out another Sudanese side, Hilal Obayed, 5-4 in penalty shootouts following a goalless draw, in regular time.
“It is going to be difficult against Al Hilal, they are a fantastic team – with big history. There is a lot we have to improve if we are to reach the group stage, and that is absolutely what we want,” said Mukura's Burundian tactician Haringingo.
“It's about the spirit and belief that we can do it. We just have to remain focused, be patient and see how things go. But most importantly, we have to prepare well.”
This is the first time the Huye-based outfit has progressed past the first round of the continent's second biggest club competition since their 1982 debut.
“If we're afraid, then why are we going there in the first place? We also have quality players who have shown capacity and quality of facing any team.”
The Peace Cup holders are taking part in the continental showpiece for the first time in 18 years, since 2000 when they were knocked out from the first round by Ethiopian side Awassa City.
The Play-off round action will be played in January with the first leg slated for January 11-13 while the return leg will be staged between January 18-20, 2019.
The winners of the play-off round contest will advance to the lucrative group stage in February.
CAF Confederation Cup
2nd 1/16th Round Fixtures
First Leg Fixture
Jan. 11, 2019
Al Hilal vs Mukura
editorial@newtimes.co.rw
from Sports | WebRwanda.com http://bit.ly/2RqUsRQ
via IFTTT
Div. 2 League: Gasogi beat SEC to go second in Group A
Gasogi United came from behind to beat SEC Academy 2-1 on Saturday as they jumped to second position in Group A of the 2018-19 Second Division Football League.
Forward Abouba Nsengimana put ahead SEC in the 15th minute as both sides played a dull first-half, which ended with the Kicukiro-based side leading 1-0 at Kicukiro Stadium.
Returning for the final 45 minutes, Gasogi looked sharper and more determined as Noah Gashugi and skipper Marc Nkubana scored in a space of only four minutes to hand Gasosi the hard-fought victory to two points to within leaders ASPOR.
Gashugi scored in the 56th minute to bring the score to 1-1 before Nkubana netted the winning goal four minutes later.
Elsewhere in Group A, Aspor edged former Azam Rwanda Premier League side La Jeunesse 2-1 to stretch their perfect start to a three-game winning run while Sorwathe and Vision played out a 1-all draw.
After three match rounds, Aspor are top of the log with a maximum nine points, two ahead of second-placed Gasogi United.
Intare, who thumped Interforce 3-0, top Group B with 9 points, and are followed by Pepiniere – who beat Hope FC 2-1 – with seven points.
Second Division League, Match Day 3 Results
Group A,Saturday, December 29, 2018
SEC Academy 1-2 Gasogi United
La Jeunesse FC 1-2 ASPOR FC
Sorwathe FC 1-1 Vision FC
Sunday, December 30, 2018
Gasabo United 0-3 UR FC
Vision JN FC 2-3 Rugende FC
Akagera FC 0-3 Esperance FC
Group B, Saturday, December 29
Interforce FC 0-3 Intare FC
Miroplast FC (Repos)
Etoile de l'est FC 1-0 Heroes FC
Pepiniere FC 2-1 Hope FC
Unity FC 0-1 Rwamagana City
Sunday, December 30, 2018
United Stars 4-1 Gitikinyoni FC
Photo Caption: Skipper Marc Nkubana, seen here talking to his teammates at half-time, scored the winning goal as Gasogi overcame SEC Academy 2-1 at Kicukiro Stadium on Saturday. Julius Ntare.
editorial@newtimes.co.rw/Ferwafa.rw
from Sports | WebRwanda.com http://bit.ly/2GNyLYj
via IFTTT
Kenya: Umugore utwite imvutsi yagerageje kwitambika ubukwe bubera ahandi
from bwiza.com http://bit.ly/2s0YodL
via IFTTT
Paul Pogba yagaragaje ubuhanga bwe bwari bwarapfinagajwe na Mourinho
from bwiza.com http://bit.ly/2LFiGTg
via IFTTT
SIMI nta muhanzi wo mu Rwanda azi, ariko azi ko rwihuta mu iterambere
from bwiza.com http://bit.ly/2s2hjoC
via IFTTT
Byamungu wakoraga muri BRD n' abana be 4 bapfiriye mu mpanuka y'imodoka muri Uganda
U Rwanda mu bihugu 10 ku Isi byagabanyije icyuho kiri mu buringanire
from bwiza.com http://bit.ly/2SAEYIc
via IFTTT
Myugariro Irambona Eric yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore [AMAFOTO]
Myugariro Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yateye ivi ku munsi w'ejo Taliki ya 30 Ukuboza 2018, asaba umukunzi we Mugeni Olivia kuzamubera umugore , bakabana akaramata nyuma y'imyaka 3 bamaze bakundana.
- Inkuru z'urukundofrom Umuryango.rw http://bit.ly/2CIXGYZ
via IFTTT
Ibintu 15 by'ingenzi muri siporo y'u Rwanda uyu umwaka wa 2018 usize
15. Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kagere Meddie yarahiriye ubwenegihugu bw'u Rwanda yari yarambuwe kuko yari yarabubonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Kagere Meddie yiyongereye ku bandi bakinnye umupira w'amaguru babuherewe igihe kimwe barimo Jimmy Mbaraga (AS Kigali), Cyiza Mugabo Hussein (Mukura), Peter Otema uzwi nka Peter Kagabo (Police Fc), Lomami Marcel (umutoza wa Gasogi), Lomami Andre na Ndanga Michel wigeze kuba umutoza w'abanyezamu wa Rayon Sports igitozwa na Raoul Shungu.
14. APR Fc yasezerewe inshuro 2 mu mwaka umwe mu mikino nyafurika
Muri Werurwe nibwo ikipe ya APR Fc yatsinze Djoliba AC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro ariko isezererwa muri Caf Confederations cup kubera igitego kimwe yari yatsindiwe mu mukino ubanza wabereye muri Mali.
Uyu mwaka n'ubundi ikipe ya APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo maze mu kwezi k'Ukuboza nabwo isezererwa na Club Africain yo muri Tunisia ku bitego 3-1 mu mukino ubanza w'amajonjora ya Champions League ihita isezererwa muri aya marushanwa kuko yari yanganyije 1-1 I Kigali.
13. Umutoza w'ikipe ya Les Amis Sportif yahitanywe n'impanuka
Uyyu mwaka kandi wa 2018 uri mu myaka yababaje abakunzi b'umukino w'amagare mu Rwanda kuko Rugambwa Jean Baptiste wari umuyobozi akaba n'umutoza wa Les Amis Sportif, imwe mu makipe yo gusiganwa ku magare yo mu Karere ka Rwamagana, yahitanywe n'impanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu nzira iva i Musanze igana i Kigali, Rugambwa akaba yavaga Rubavu mu marushanwa yo gutegura abakinnyi bazitabira Tour Du Rwanda ya 2018.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
12. Umunyarwanda yakoze amateka mu marushanwa Nyafurika muri Karate
Mu marushanwa Nyafurika y'ingimbi ndetse n'abakuru (Junior & senior) yaberaga mu Rwanda, Ndutiye Shyaka Maic Umunyarwanda wakinnye mu batarengeje ibiro 53, yatsinze umunya Misiri ku mukino wa Nyuma, ahita yegukana umudari wa Zahabu.
Shyaka w'imyaka 17 y'amavuko, ni umwe mu bakinnyi 35 bari bagarariye Amavubi ya Karate, yahatanaga muri aya marushanwa yitabiriwe n'ibihugu 26.
11. Nyirarukundo Salome yandikiye amateka muri CANADA
2018 kandi isize mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye i Montréal muri CANADA, Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome aryegukanye aza k'umwanya wa mbere.
Iri rushanwa ryitabiriwe n'ibihugu 61 harimo n'u Rwanda; Nyirarukundo Salome yakoresheje amasaha 2, iminota 28 n'amasegonda abiri, aba aciye agahigo ko kuba ari we ukoresheje ibihe bito mu mateka y'iri siganwa, ndetse anahembwa ibihumbi 11 by'amadollars (9,691,258 RWF).
10. Ikipe ya Benediction yemewe na UCI
Uyu mwaka wa 2018 usize ikipe y'amagare Benediction Club y'i Rubavu yamaze kwemerwa n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) nk'ikipe iri mu cyiciro cya cya gatatu kizwi nka Continental
Iyi kipe ikaba yari isanzwe ikina amarushanwa atandukanye muri Afurika cyane cyane ay'abatarabigize umwuga, aho yakinaga nk'ikipe yemewe n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ariko itujuje ibisabwa kugira ngo yemerwe na UCI.
Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi rishyira amakipe mu byiciro bitandukanye bitewe n'ubushobozi n'amikoro byayo. Ikiciro cya ‘Continental Team' aricyo Benediction Club yinjiyemo umuntu yakigereranya n'icyiciro cya gatatu, hejuru yacyo hari ‘UCI Professional Continental Team' cyangwa se icyiciro cya kabiri naho icyiciro cya mbere kikitwa ‘World Tour' cyangwa ‘UCI Pro Team'.
9. Rtd. Brig. Gen. Sekamana yatorewe kuyobora Ferwafa
Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa muri manda y'imyaka ine atsinze Rurangirwa Louis bari bahanganiye uyu mwanya.
Aya matora yo kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, yabaye asubiwemo nyuma y'aho abanza yari yabaye ku wa 30 Ukuboza 2017 yarangiye habuze utsinze hagati ya Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemalika Félicité.
Brig. Gen. Sekamana wari uherutse gusezererwa mu gisirikare, yatsinze ku majwi 45 mu gihe Rurangirwa bari bahanganye yagize amajwi arindwi, imfabusa iba imwe.
8. Mukura vs yitwaye neza mu mikino nyafurika
Ikipe ya Mukura Victory Sports uyu mwaka wa 2018 yabashije gukora iyo bwabaga yitwara neza mu kino nyafurika ya Caf Confederation cup aho yarenze ibyiciro bibiri bibanza nyuma yo gutsindira I Huye ikipe ya Free state stars yo muri South Africa igitego kimwe k'ubusa mu gihe umukino ubanza muri kiriya gihugu byari ubusa k'ubusa.
Umukino ukurikira MVS kandi yakuyemo kuri penaliti 5-4 ikipe ya El Hilal Sports Club El Obeid yo muri Soudan kuko umukino nabwo ubanza Mukura yari yanganyirijeyo ubusa k'ubusa. Mukura ikaba izahura na Alhly yo mu gihugu cya Soudan niyikuramo ihite ijya mu matsinda ikore amateka nk'aya Rayon Sports nayo yayakoze uyu mwaka.
7. Uwacu Jilienne wari Minisitiri wa MINISPOC yarahinduwe
Ni nyuma y'uko ku mugoroba wo ku wakane tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n'amategeko yaraye avuguruye Guverinoma, agasimbuza Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo n'umuco hagashyirwamo Minisitiri Nyirasafari Esperance wari Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango.
6. Aimable Bayingana yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare muri OIF
Mu matora yabereye ku kicaro cy'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Bufaransa FF Cyclisme Aimable Bayingana usanzwe ayobora ishyirahamwe ry'umukino w'Amagare mu Rwanda, yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y'umukino w'Amagare muri Francophonie ku rwego rw'isi .
Aimable Bayingana yatorewe uyu mwanya kuwa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2018, asimbuye kuri uyu mwanya Umunya Maroc Maitre Mohammed Ben El Mohi wawuyoboraga kuva washingwa mu 2013.
5. Djihad Bizimana yaciye agahigo
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Djihad Bizimana uyu mwaka usize ariwe mukinnyi waciye agahigo mu bakinnyi bose b'abanyarwanda baguzwe amafaranga menshi bava mu ikipe iyo ariyo yose ajya mu yindi.Bizimana yaguzwe na Waasland-Beveren yo mu gihugu cy'ububiligi mu kiciro cya mbere agurwa amafaranga ibihumbi 200 by'AmaEuro asaga miliyoni 209 z'Amanyarwanda.Djihad yaguzwe aturutse mu ikipe ya APR Fc asinya imyaka 3.
4. Arsenal FC yasinye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Urwego rw'igihugu rw'iterambere, RDB, uyu mwaka kandi wa 2018, rwatangaje ko rwagiranye amasezerano y'imyaka itatu y'ubufatanye n'ikipe ya Arsenal FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yo gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 22 Gicurasi 2018, avuga ko abakinnyi ba Arsenal FC bazajya bambara imipira yanditseho amagambo y'icyongereza ”Visit Rwanda” bisobanuye ”Sura u Rwanda” ku kuboko kw'ibumoso ku myenda y'ikipe ya mbere y'abatarengeje 23 n'iy'abagore ya Arsenal.
Muri aya masezerano, ‘Visit Rwanda' izajya igaragara no ku byapa no kuri za televiziyo zo kwamamaza ziri ku kibuga cya Arsenal, mu cyumba gifatirwaho ikiganiro cy'abatoza ba Arsenal n'abanyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe.
3. Mu mukino w'Amavubi na Guinea indirimbo zubahiriza ibihugu zabuze
Uyu mwaka kandi wanasize agashya kakozwe ku mukino w'ikipe y'igihugu Amavubi yahuragamo na Guinea aho indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zabuze. Bimenyerewe ko mu mikino y'ibihugu, yaba amarushanwa cyangwa se iya gicuti, igomba kubimburirwa n'indirimbo zubahiriza ibihugu.
Mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2019, wahuje ikipe y'igihugu ya Guinea Conakry, n'ikipe y'u Rwanda Amavubi indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea yarabuze, bituma umukino utangira na Rwanda Nziza y'u Rwanda itaririmbwe.
Ahagana mu ma saa 15h30, ubwo umuyobozi w'ibirori (MC) yasabaga abantu guhaguruka ngo haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, iya Guinea yabuze hashira iminota nk'itanu DJ ayibuze burundu abafana baricara.
2. Rayon Sports yageze muri ¼ cya Caf Confederations cup
Rayon Sports nyuma yo gutsinda Yanga SC igitego 1-0 mu mukino usoza amatsinda ya CAF Confederation Cup 2018 ; Rayon Sports yahize igera muri ¼ cy'iyi mikino kuko yahise iba iya kabiri mu itsinda D yari irimo n'amanota 9 inyuma ya USM Alger yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1 ikagira amanota 11 ku mwanya wa mbere bityo Rayon Sports iba ikipe ya mbere yo mu karere k'ibiyaga bigari ibigezeho.
1. Areruya Joseph yakoze amateka atorwa nk'umukinnyi w'umwaka muri Afurika
Nyuma yo kwegukana amasiganwa abiri akomeye muri Afurika, kwitabira Tour de France y'abatarengeje imyaka 23 no kwegukana umudari muri shampiyona ya Afurika, Areruya Joseph uyu mwaka usize ariwe utowe nk'umukinnyi w'amagare witwaye neza kurusha abandi muri Afurika muri 2018.
Iki gihembo kandi Areruya yacyegukanye nyuma y'andi masiganwa akomeye yatwaye nka La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l'Espoir yatumye u Rwanda ruhagararirwa muri Tour de France y'abatarengeje imyaka 23 no gusoreza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Afurika.
Machad Richard Nshimiyimana
from Imirasire.com | WebRwanda.com http://bit.ly/2F0fIbv
via IFTTT
Perezida Bashir yasabye Polisi kugabanya imbaraga ikoresha ku barwanya guverinoma
Bashir yabivugiye mu nama yabereye I Khartoum yamuhuje n' abapolisi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.
Yagize ati “Turashaka kurinda umutekano, kandi turashaka ko polisi ikoresha imbaraga nkeya ku bigaragambya”
Yongeyeho ati “Turabyemera ubukungu bwacu bufite ikibazo ariko ntabwo cyakemurwa no kwangiza ibiharo no kubyiba”
Iyi myigaragambyo yo muri Sudan yatangiye mu ntangiriro za 2018, abigaragambya bavuga ko batishimira ihenda ry' imigati.
Muri aya mezi iyi myigaragambyo yahinduye isura abigaragambya ku kibazo cy' imigati bongeraho ko bashaka ko ubutegetsi buhinda Perezida Bashir akaba ku butegetsi igitaraganya.
Polisi y' iki gihugu mu gutatanya abigaragambya ikoresha ibyuka biryana mu maso n' amasasu ya nyayo. Guverinoma ya Sudan ivuga ko abantu 19 aribo bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo mu gihe umuryango uhirimbanira iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa muntu Amnesty International yo ivuga ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 37.
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2EZbQaM
via IFTTT
Byamungu wakoraga muri BRD n' abana be 4 bapfiriye mu mpanuka muri Uganda
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y' umuroroba kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018. Nk' uko Ukwezi.rw twabitangarijwe na mwishywa wa Byamungu Livingstone wari ushinzwe ishoramari muri RDB ngo imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro ariko harimo gushakwa uko yagezwa mu Rwanda.
Umugore wa Byamungu n' umushoferi wari ubatwaye bo ntabwo bapfuye barimo kwitabwaho n' abaganga.
Abana b' uyu muryango bapfuye harimo abana babiri b' impanga. Uyu muryango muri uyu mwaka wa 2018 wari wapfushije umwana w' umukobwa wari imfura UWASE Charite.
Byamungu Livingstone yari agiye muri Uganda gusura umukecuru we umaze iminsi arwaye. Yari yajyanye n' abuzukuru ngo basuhuze nyirakuru.
Madamu wa Nyakwigendera
Aba ni bamwe mu bana bitabye Imana muri iyi mpanuka
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2F1JjAD
via IFTTT
Umupolisi w’u Burundi ushinjwa kuba icyitso cy’ingabo z’u Rwanda yaburiwe irengero
from bwiza.com http://bit.ly/2EU6lcx
via IFTTT
Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD n'umuryango we bahitanywe n'impanuka #Rwanda via @kigalitoday
-
- Imodoka yahitanye nyakwigendera n'umuryango we
Televiziyo yo muri Uganda NBS yatangaje aya makuru bwa mbere yavuze ko Dr Byamungu yari kumwe n'abagize umuryango we aribo umugore we, abana be batatu ndetse n'umwe mu bo mu muryango yashatse mo.
Bane mu bagize uyu muryango bahise bahasiga ubuzima, naho umugore wa Dr Byamungu wari urembye cyane nawe aza gushiramo umwuka nyuma.
Dr Byamungu Livingston yakoze ahantu hatandukanye harimo no mu rugaga nyarwanda rw'abikorera PSF.
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango n'inshuti.
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2QczPEu
via IFTTT
Umugore uhetse umwana yijugunye muri Nyabarongo #Rwanda via @kigalitoday
-
- Umugore akuwe mumazi yanegekaye cyane
Uyu mugore utaramenyekana kuko nta kimuranga afite, yari ahetse uruhinja afite n'igikapu. Umukozi wa Ruluba yahise asimbukira mu mazi arabarohora bagihumeka.
Imbangukiragutabara nayo yahise ihagera ikaba ibajyanye ngo bakurikiranwe n'abaganga byihuse.
Benshi mu babonye ibi biba, barahamya ko uyu mugore yari yiyahuye.
-
- Umwana ahise atangira kwitabwaho n'ababyeyi bari hafi aho
-
- Imbangukiragutabara na yo ihise ihagera
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2Vjj7Hm
via IFTTT
Uganda: Umugabo w’umunyarwanda n’abana be 4 baguye mu mpanuka
from Umuseke http://bit.ly/2BQ7QFm
Karongi: Hafatiwe amabaro y'imyenda ya caguwa asaga ijana
Kuwa 28 Ukuboza inzego z'umutekano mu karere ka Karongi zafashe imodoka yo mubwoko bwa Fuso RAC 745K ipakiye amabaro 109 y'imyenda ya caguwa y'injiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Iyi modoka yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi.
Chief Inspector of Police, (CIP) Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko inzego z'umutekano zari mu kazi mu ma saha y'ijoro zahagaritse iyi modoka kuko yari ifite umuvuduko ukabije.
Yagize ati “Umuvuduko iyi modoka yagenderagaho wari uteye amakenga bityo inzego z'umutekano zirayihagarika mu kuyisaka basanga ipakiye amabaro 109 y'imyenda ya caguwa y'injiye adatanze imisoro.”
CIP Gasasira akomeza avuga ko uretse kuba iyi modoka yari ipakiye magendu n'umushoferi wari uyitwaye ntabyangombwa yari afite kuko ibyangombwa byari biri mu modoka yari imbere yagendaga ibaha amakuru y'aho abapolisi bari.
Aba bafatwanwe magendu bavuga ko ibi bicuruzwa byinjiye mu gihugu bivuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo bikanyura mu kiyaga cya kivu aho babikuye babishyiriye umucuruzi uzwi ku izina rya Bosco ukorera mu mujyi wa Kigali.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) rigaragaza ko aba bafashwe bari bagiye kunyereza imisoro isaga miliyoni 19 (19,500 000).
Polisi ku bufatanye n'inzego zitandukanye bahagurukiye ku rwanya abanyereza imisoro binyuze mu kwinjiza ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu mu buryo bwa magendu , mu kwezi gushize ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashe amabaro 319 y'inkweto ndetse n'amabaro 50 y'imyenda ya caguwa byose byafashwe bigeye kunyereza imisoro isaga miliyoni 48 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n'ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy'agaciro k'ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y'Amerika atarenze 5000$.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2BTaoCR
via IFTTT
Miss Elizabeth Makune yagabye igitero cy’amagambo kuri Leta ya Magufuli
from bwiza.com http://bit.ly/2AmlQH6
via IFTTT
Umunyamakuru w'imikino uzwi ku izina rya Benjamin Gicumbi yapfukamye yambika impeta y'urukundo umukobwa yihebeye[AMAFOTO]
Kim Jong un yandikiye Koreya y'Epfo ku bijyanye n'ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi
Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong un ukunze gufatwa nk'umuyobozi w'igitugu, yandikiye mugenzi we wa Koreya ya y'epfo amwizeza ko bazahura mu 2019 bakagirana ibiganiro ku kibazo c'ibisasu bya kirimbuzi ndetse bakunga ubucuti.
Mu ibaruwa yatunguranye, umukuru wa Korea ya ruguru yiyemeje gukora inama na Perezida wa Koreya y'epfo, Moon Jae-in mu 2019 kugira ngo baganire ibyerekeye intwaro za kirimbuzi.
Kim Jong Un yatangaje ko kandi ababajwe no kubona Moon Jae-in yaramusuye muri Nzeri 2018 ariko we umwaka ukarangira adakandagiye muri iki gihugu bari bamaze imyaka myinshi badacana uwaka.
Mu rugendo rwa Moon Jae-in yagiriye muri Koreya ya Ruguru muri Nzeri uyu mwaka, yatangaje ko igihe kigeze ngo ibi bihugu byombi byongere byunge ubumwe, bibane nta mwiryane, abaturage bongere bagenderanire nta nkomyi.
Muri uyu mwaka turi gusoza, Kim Jong-un yatunguye isi ubwo yemeraga guhura na perezida wa Amerika, Donald Trump bakaganira ku guhagarika icurwa ry'intwaro za kirimbuzi, bikaba byarabaye nk'ibitunguranye kuko ibihugu byombi byari bimaze imyaka myinshi bitumvikana nta muyobozi w'igihugu kimwe wajya mu kindi.
- Perezida wa Koreya y'Epfo, Moon Jae-in yasuye koreya ya Ruguru agirana ibiganiro na perezida Kim Jong un muri Nzeri 2018
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2TnIy8V
via IFTTT
Karongi : Hafatiwe amabaro asaga 100 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
from bwiza.com http://bit.ly/2EYAR5B
via IFTTT
Ubuyobozi bwa FPR/Inkotanyi bwahaye impanuro Abadepite bayiturukamo
from bwiza.com http://bit.ly/2F1fDTQ
via IFTTT
Masisi: Abitwaje ibirwanisho bateye ahaberaga amatora bahatira abaturage abakandida batora
from bwiza.com http://bit.ly/2F18Zy7
via IFTTT
Iyo ufungutse agakubita hirya no hino uba muri USA- Ally Soudi
from Umuseke http://bit.ly/2QZat1T
Saidi Abed yagiriye inama ikomeye Rayon Sports imwifuza
Abanyarwanda batanu bo mu muryango umwe bapfiriye mu mpanuka muri Uganda
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y' umuroroba kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.
Last night, five Rwanda nationals of the same family perished in Lwengo accident along Masaka Mbarara highway. @FarishMagembe reports LIVE from Masaka. #NBSUpdates pic.twitter.com/Lm0ERFwiqc
— NBS Television (@nbstv) December 31, 2018
Hari amakuru avuga ko iyi mpanuka yaguyemo Byamungu Livingstone ushinzwe ishoramari muri RDB wari kumwe n'abana be. Aya makuru avuga ko umugore we na we ngo ararembye.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2R11PQH
via IFTTT
Hagiye gutangazwa amanota y'abarangije amashuri abanza n'icyiciro rusange
Mukangendahayo Joselyne arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n' ibindi[AMAFOTO]
Abakongomani bitabiriye amatora ya perezida bafite ubwoba bwinshi
Ku munsi w'ejo Taliki ya 30 Ukuboza 2018 nibwo habaye amatora ya Perezida wa Repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho benshi mu baturage bayitabiriye mu bwoba bwinshi bikanga umutekno muke.
- Mu mahangafrom Umuryango.rw http://bit.ly/2ETXHe5
via IFTTT
Ange Kagame yahamije urwo akunda Ndengeyingoma nyuma yo kumusaba no kumukwa-AMAFOTO
kuwa Gatanu w'icyumweru dusoje, nibwo Bertrand Ndengeyingoma, yasabye anakwa ku mugaragaro Ange Ingabire Kagame w'imyaka 25 bitegura kubana nk'umugabo n'umugore.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018, mu rugo rwa Perezida Kagame ruherereye mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w'Urugwiro Ndengeyingoma Bertrand yasabye Ange Kagame aranamukwa mu muhango watumiwemo abo mu miryango yombi n'inshuti.
Ange Ingabire Kagame yahamije urwo akunda ugiye kumubera umugabo bakabana akaramata, Bertrand Ndengeyingoma , mu magambo ye agira ati, “Ku rukundo rw'ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”
Yaboneyeho umwanya wo gushima ababyeyi be (Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame) ndetse ashima na basaza be (Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame) atibagiwe inshuti ze babanye.
Bertrand Ndengeyingoma witegura kubana akaramata na Ange Kagame avuka mu muryango wa rwiyemezamirimo Cyrille Ndengeyingoma.
Uyu musore kandi yarangije amasomo muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ayabanza n'ayisumbuye yari yarayize hano mu Rwanda.
- Perezida Kagame na madamu n'umukobwa wabo Ange Kagame bari kumwe n'umukwe wabo Bertrand Ndengeyingoma
- Wari umunsi w'ibyishimo ku miryango yombi
- Ange Kagame yaherekejwe n'urungano rwe
- Ange Kagame yashimye basaza be uko ari batatu Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame
- Bertrand yasabye anakwa Ange Kagame bitegura kubana akaramata
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2Ao1CMZ
via IFTTT