Paul Pogba yagaragaje ubuhanga bwe bwari bwarapfinagajwe na Mourinho

Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United wari umaze igihe ari mu bushyamirane n’umutoza Jose Mourinho mbere y’uko yirukanwa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2018, yagaragaje ko impano ye yapfinagazwaga. Ni byinshi byagiye bitangazwa by’umubano mubi hagati ya Pogba na Mourinho, rimwe na rimwe uyu musore w’imyaka 25 akabanza ku gatebe k’abasimbura, n’igihe agereye mu kibuga umusaruro we ukagerwa ku mashyi. Ku wa 18 Ukuboza 2018, nibwo Mourinho yeretse umuryango asimburwa n’umutoza Ole Solskjaer none impinduka mu ikipe zatangiye kugaragara. Mu mukino wahuje ikipe ya Man. Utd na Bournemouth, wabaye kuri iki Cyumweru, warangiye iyi kipe (Man Utd) iyinyagiye imvura y’ibitego bine, kuri kimwe. Pogba akaba yatsinzemo bibiri. Pogba agize icyo abazwa, yagize ati “Biratandukanye, hari imikino imwe n’imwe twatsindaga tukiri kumwe n’umutoza wagiye, ni uburyo bw’imikino bwahindutse. Turakomeye mu myatakire, dushakisha amahirwe yo gutsinda, tugakina ku rwego rwo hejuru, turashaka kwataka, umutoza akeneye kwataka, ibyo nibyo dukora”. Aho Mourinho agendeye Manchester United imaze gutsinda inshuro eshatu n’ibitego 12, kandi Pogba akigaragazamo nk’umukinnyi ufite ubuhanga n’ishyaka mu kibuga, bitandukanye n’uko byari bifashe mu minsi ishize akiri mu makimbirane na Mourinho. Ikinyamakuru The Sun, gitangaza ko Pogba ashimangira ko intego ari ukuza mu myanya y’imbere ku rutonde rwa shampiyona yo mu Bwongereza, bitewe n’uko abakinnyi banezerewe. Ati “Urebye ibitekerezo by’abakinnyi, buri wese aranezerewe ku giti cye, ibyo nibyo twifuza”. Kugeza ubu ikipe ya Man Utd iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 35, mu gihe Liverpool iyoboye urutonde rwa Shampiyona ifite amanota 54.        

from bwiza.com http://bit.ly/2LFiGTg
via IFTTT

No comments:

Post a Comment