Karongi: Hafatiwe amabaro y'imyenda ya caguwa asaga ijana

Kuwa 28 Ukuboza inzego z'umutekano mu karere ka Karongi zafashe imodoka yo mubwoko bwa Fuso RAC 745K ipakiye amabaro 109 y'imyenda ya caguwa y'injiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Iyi modoka yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi.

Chief Inspector of Police, (CIP) Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko inzego z'umutekano zari mu kazi mu ma saha y'ijoro zahagaritse iyi modoka kuko yari ifite umuvuduko ukabije.

Yagize ati “Umuvuduko iyi modoka yagenderagaho wari uteye amakenga bityo inzego z'umutekano zirayihagarika mu kuyisaka basanga ipakiye amabaro 109 y'imyenda ya caguwa y'injiye adatanze imisoro.”

CIP Gasasira akomeza avuga ko uretse kuba iyi modoka yari ipakiye magendu n'umushoferi wari uyitwaye ntabyangombwa yari afite kuko ibyangombwa byari biri mu modoka yari imbere yagendaga ibaha amakuru y'aho abapolisi bari.

Aba bafatwanwe magendu bavuga ko ibi bicuruzwa byinjiye mu gihugu bivuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo bikanyura mu kiyaga cya kivu aho babikuye babishyiriye umucuruzi uzwi ku izina rya Bosco ukorera mu mujyi wa Kigali.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) rigaragaza ko aba bafashwe bari bagiye kunyereza imisoro isaga miliyoni 19 (19,500 000).

Polisi ku bufatanye n'inzego zitandukanye bahagurukiye ku rwanya abanyereza imisoro binyuze mu kwinjiza ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu mu buryo bwa magendu , mu kwezi gushize ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashe amabaro 319 y'inkweto ndetse n'amabaro 50 y'imyenda ya caguwa byose byafashwe bigeye kunyereza imisoro isaga miliyoni 48 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n'ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy'agaciro k'ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y'Amerika atarenze 5000$.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2BTaoCR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment