Bamwe mu barokotse jenoside yorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mururu, akarere ka Rusizi, bavuga ko kuba batarashoboye kubonera ku gihe amakuru y’urubanza rwa Rukeratabaro Théodore basa n’aho nta butabera babonye ku byaha akurikiranyweho. Baganira n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, aba baturage bagaragaje ko kutamenya igihe uru rubanza rubera mu gihugu cya Suwedi rwatangiriye, byatumye benshi bashoboraga kurugiramo uruhare batabikora kubera kutabonera amakuru ku gihe. Amakuru y’uru rubanza bakaba batangiye kuyamenya mu gihe rugeze mu rwego rw’ubujurire , rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa cyenda 2018, rukazasozwa mu kwa Gatatu 2019. Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Mururu bavuga ko ari iby’ingenzi cyane kumenya amakuru y’abahanirwa ibyaha bya jenoside baburanira mu mahanga kuko ngo bibafasha kumva ko babonye ubutabera. Ibi byagarutsweho kandi na Ndagijimana Laurent uhagarariye IBUKA mu karere ka Rusizi ku wa 28 Ukuboza 2018 mu kiganiro imiryango itari iya leta iyobowe na RCN Justice & Democratie yagiranye n’abahagarariye inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mururu. Akaba yaragize ati “Bifasha abacitse ku icumu kumva ko bahawe ubutabera, kandi bigatanga n’isomo ku bandi”. Akomeza agaragaza ko kumenya amakuru ajyanye n’izi manza hakiri kare bifasha abantu kuba batanga ubuhamya ngo nubwo bitaba byoroshye. Ikindi kandi ngo hari n’aba bashobora kuregera indishyi, ariko ntibabikore kubera ko bataba bamenye uko izo manza zagenze. Byongeye kandi ngo uretse kuba bamnya iby’izi manza bituma bumva babonye ubutabera, bikabafasha kumva baruhutse mu mitima. Uwimana Yohani (izina ryahinduwe) wo ku Winteko ati “Byanze bikunze iyo umuntu amenye ko uwamuhemukiye yakurikiranwe agahanwa, yumva ku mutima we aruhutse kandi bikamugarurira icyizere cy’ubuzima”. Umuhuzabikorwa w’Umushinga Justice&Memoire mu muryango uharanira ubutabera na demukarasi, RCN justice et democracie, Ntampuhwe Juvens avuga ko kuba uru rubanza rwaraburanishijwe mu gisweduwa bishobora kuba ari yo ntandaro yo kuba nta makuru menshi abantu bashoboye kurugiraho. Rukeratabaro Théodore yavukiye mu cyahoze ari segiteri Winteko, komini Cyimbogo muri perefegitura ya Cyangugu (Ubu ni mu murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi) mu w’1969. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume wagarutse ku musozi avukaho, ari naho akekwa gukorera ibyaha. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, yahungiye mu gihugu cya Suwede mu 1998 anahabwa ubwenegihugu bwaho mu 2006. Impapuro zimuta muri yombi zatangiye gutangwa mu 2010, ariko mu mwaka wa 2016 ni bwo yatawe muri yombi n’ubutabera bwo muri icyo gihugu ku bufatanye n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ku Winteko, i Mibirizi no ku ishuri rya Nyakanyinya. Ashinjwa kandi ubwinjiracyaha mu bwicanyi; gushimuta abatutsi bajyanwa kwica ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Mu rwego rwa mbere urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu muri bine ashinjwa. Rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi; ubwinjiracyaha muri jenoside no gushimuta abatutsi. Rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. KABERUKA Telesphore
from bwiza.com http://bit.ly/2BV5TY7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment