Umukuru w' igihugu cy' u Burundi mu mpera z' icyumweru mu kiganiro n' abanyamakuru nibwo yagaragaje ko ashaka ko umubano w' u Rwanda n' u Burundi waba mwiza.
Abarundi n' Abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho birimo no kuba hagati yabo bashobora kuganira bakumvikana batagombye umusemuzi kuko bavuga indimi rijya gusa.
Perezida Nkurunziza yavuze ko amateka agaragaza ko Abanyarwanda batabaniraga neza Abarundi gusa ngo igihe kirageze ngo amateka ahinduke.
Yagize ati “Amateka yerekana ko batahoze bashaka kubana neza n' u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw' Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagiranirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba itangiriro nshyashya mu bitekerezo n' imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y' u Burundi n' u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n' abuzukuruza”
Perezida Nkurunziza avuze ibi mu gihe nta byumweru bibiri birashira Perezida w' u Rwanda Paul Kagame avuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarwifuriza ineza, gusa agashimangira ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko iki kibazo cyakemuka.
Tariki 22 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama ya biro politiki ya FPR yagize ati “Kubana n'umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza. Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubakaubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”
Kuba ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwa potiki mu gushakira umuti ikibazo cy' umubano utifashe neza hagati y' ibihugu byombi ni ibintu bitanga icyizere ko uyu mubano umaze imyaka 3 utifashe neza ushobora kongera kuba mwiza mu minsi iri imbere.
Kuba umubano utifashe neza hagati y' ibi bihugu bigira ingaruka butarage ku bijyanye n' ubuhahirane n' imigenderanire.
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2GPakK5
via IFTTT
No comments:
Post a Comment