Miss Elizabeth Makune yagabye igitero cy’amagambo kuri Leta ya Magufuli

Nyampinga w’igihugu cya Tanzania, Elizabeth Makune yagaye Leta ya Tanzania iyobowe na Perezida Pombe Magufuli, nyuma yo gutsindwa mu marushwa ya ‘Miss World 2018’. Miss Elizabeth atangaza ko ugutsindwa kwe Leta ya Tanzania, iba yabigizemo uruhare, ayishinja kutamuba hafi nk’uko ibindi bihugu bishyigikira ababihagarariye mu ruhando mpuzamahanga. Yagize ati « Ibindi bihugu bishora agatubutse muri aya marushanwa, ntabwo hagenderwa ku bwiza bw’umukobwa gusa, ahubwo ikingenzi ni imbaraga igihugu kiba cyashyize ku bagihagarariye, nakoze ibyo nasabwaga ku ruhande rwanjye, nari niyizeye, ariko ku munota wa nyuma igihugu cyanjye nicyo cyagombaga gukora ibikigomba kugira ngo kimfashe ntsinde ». Miss Elizabeth yari ku rutonde tw’abakobwa bari bahagarariye Afurika muri aya marushanwa yo gutoranya nyampinga w’Isi (Miss World 2018) yabaye ku wa 8 Ukuboza, ikamba rikegukanwa umunya-Mexico, Vanessa Ponce (Silvia Vanessa Ponce de León Sánchez). Nk’uko Ikinyamakuru Tuko kibitangaza, ngo si ubwa mbere Leta ya Tanzania inenzwe kudatera inkunga ikenewe ibijyanye n’imyidagaduro, aho ngo n’umuhanzi Diamond Platnumz yigeze kuyigaya, ko iyo abahanzi bagiye mu marushanwa mpuzamahanga, ntacyo ikora mu kubashyigikira kandi baba bifuza kuzamura ibendera ryayo mu ruhando mpuzamahanga.

from bwiza.com http://bit.ly/2AmlQH6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment