Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza nibwo MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza batsinze ku kigero cya 81,1% , mu kiciro cya mbere cy' amashuri yisumbuye Tronc commun abanyeshuri batsinze ku kigero cya 83,3%.
Gutsinda byaragabanutse..
Umwaka ushize abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86,3%, mu gihe abasoje tronc umwaka ushize bo bari bari batsinze ku kigero cya 89,9%.
Minisiteri y' Uburezi igaragaza ko iri gabanuka ryaturutse ku kuba uyu mwaka w' amashuri wa 2018 abanyeshuri ari ubwa mbere babajijwe bishingiye ku nteganyanyigisho nshya yiswe ‘Content based curriculum'
Minisiteri y' Uburezi ivuga ko bishimije kuba abanyeshuri baratsinze kuri iki kigero ari ubwa mbere babajijwe kuri iyi nteganyanyigisho nshya.
Iyi Minisiteri yatumiye abanyeshuri batsinze neza kugira ngo bahabwe ibihembo.
Abanyeshuri 255 173 bakoze ibizamini by'amashuri abanza, barimo abakobwa 138 831 n'abahungu 116 342.
Mu cyiciro rusange abakoze ibizamini ni 99 288 bagizwe n'abakobwa 54 194 n'abahungu 45 094.
Ingengabihe ya Mineduc y'umwaka w'amashuri abanza n'ayisumbuye wa 2019 igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama 2019.
Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama gisozwe ku wa 6 Mata. Icya Kabiri giteganyijwe kuva ku wa 22 Mata kugeza ku wa 19 Nyakanga mu gihe icya Gatatu kizatangira ku wa 4 Kanama kigashyirwaho akadomo ku wa 8 Ugushyingo 2019.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa iminsi itatu ku wa 4-6 Ugushyingo 2019. Ibisoza Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri cy'amashuri yisumbuye byashyizwe ku wa 12-26 Ugushyingo 2019.
from Murakaza neza ! http://bit.ly/2Ap4E3P
via IFTTT
No comments:
Post a Comment