kuwa Gatanu w'icyumweru dusoje, nibwo Bertrand Ndengeyingoma, yasabye anakwa ku mugaragaro Ange Ingabire Kagame w'imyaka 25 bitegura kubana nk'umugabo n'umugore.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018, mu rugo rwa Perezida Kagame ruherereye mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w'Urugwiro Ndengeyingoma Bertrand yasabye Ange Kagame aranamukwa mu muhango watumiwemo abo mu miryango yombi n'inshuti.
Ange Ingabire Kagame yahamije urwo akunda ugiye kumubera umugabo bakabana akaramata, Bertrand Ndengeyingoma , mu magambo ye agira ati, “Ku rukundo rw'ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”
Yaboneyeho umwanya wo gushima ababyeyi be (Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame) ndetse ashima na basaza be (Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame) atibagiwe inshuti ze babanye.
Bertrand Ndengeyingoma witegura kubana akaramata na Ange Kagame avuka mu muryango wa rwiyemezamirimo Cyrille Ndengeyingoma.
Uyu musore kandi yarangije amasomo muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ayabanza n'ayisumbuye yari yarayize hano mu Rwanda.
- Perezida Kagame na madamu n'umukobwa wabo Ange Kagame bari kumwe n'umukwe wabo Bertrand Ndengeyingoma
- Wari umunsi w'ibyishimo ku miryango yombi
- Ange Kagame yaherekejwe n'urungano rwe
- Ange Kagame yashimye basaza be uko ari batatu Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame
- Bertrand yasabye anakwa Ange Kagame bitegura kubana akaramata
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2Ao1CMZ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment