Rulindo: Ambasaderi w’u Bushinwa yunamiye umukozi w’Umushinwa wapfiriye mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yarambitse indabyo ahashyinguye umukozi w’Umushinwa wakoraga mu mishinga yo gufasha u Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu itariki 30 Nzeri 2017 akaba ari bwo Ambasaderi Rao Hongwei yagiye ku irimbi ry’Abashinwa riri mu Karere ka Rulindo ahashyinguwe uyu mukozi w’Umushinwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kurambika indabyo ku mva ye.

Usibye ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Abashinwa baba mu Rwanda ndetse n’abari bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda nabo bitabiriye iki gikorwa baboneraho kunamira abakozi 10 b’abashinwa bamaze gupfira mu Rwanda bahashyinguye.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2yBkdBQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment