Nyarugenge: Umugore akurikiranweho kwiba umwana w'imyaka ibiri

Umugore w'imyaka 23 yafatiwe mu Murenge wa Magferagere w'Akarere ka Nyarugengeakurikiranweho kwitwikira ijoro akajya kwiba umwana w'umuturanyi we w'imyaka ibiri.

Ibi byabaye kuwa gatandatu mu ma saa cyenda z'igicuku ubwo Charlotte Mukarukundo nyina w'umwana wari wibwe yari asinziriye.

Uyu Mukarukundo utabana n'umugabo ngo yari yarabaje kubana n'umugore ukurikiranweho kumwiba umwana

Mu minsi ishize, ngo ukekwaho iki cyaha yajyanye na Mukarukundo mu bavuzi ba gihanga i Kagarama mu Karere ka Kicukiro bajyanye uwo mwana kumuvuza ibyinyo.

Gusa nyuma yo kugera muri aba baganga, Mukarukundo, ntiyabashije kubona amafaranga yasabwaga n'uwo muganga bituma ajyana umwana we atamuvuje. Nubwo uyu Mukarukundo yari yajyanye n'umugore ukekwaho kumwibira umwana we ntiyigeze asubira iwe mu rugo ahubwo ngo yagumanye n'uwo muganga.

Mukarukundo yageze iwe araryama ariko yicuye asanga umwana we adahari! Nyuma yo kubura uwmana we yatabaje abaturanyi maze na bo batabaza Polisi itangira iperereza.

Nyuma y'amasaha atanu Polisi yamaze ishakisha uyu mwana ifatanyije n'abaturage, basanze uwo mugore ukekwaho icyaha yihishe mu kizu gishaje giherereye i Nyaruyenzi mu Murenge wa Mageragere afite na wa mwana nkuko Supt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akomeza abitangaza.

Supt Hitayezu yavuze ko kwiba umwana w'undi iki ari icyaha gihanwa n'ingingo ya 224 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Yavuze ko Polisi irimo gukora iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane impamvu yatumye uyu mugore ukekwaho icyaha agambirira gutwara umwana w'abandi nyuma polisi ikazamugeza imbere y'ubutabera kugirango bukomeze gukora akazi kabwo kuri iki kibazo.

Supt. Hitayezu yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo nop kubajyana kwa muganga wemewe na Leta aho kubajyana mu bapfumu n'abavuzi ba Gihanga bashobora kubangiriza abana.

Ababyeyi benshi mu Rwanda bibwira ko kwa Muganga badashobora kuvura ibyinyo bigatuma bajya muri abo baganga. Nyamara abaganga bo bavuga ko Ibyinyo atari indwara ahubwo ngo ni igihe umwana wese anyuramo uko agenda akura iyo ageze mu kigero cy'amezi atandatu.

Muri iki kigero ngo umwana aba arimo kumera amenyo, muri iki kigero ngo umwana aba ababara cyane,akagira umuriro, akaba anashobora kuruka akanacibwamo, bityo rero ngo gukuramo amenyo ataratunguka si wo muti nyakuri kuko bishobora no gutera umwana inenge azahorana iteka.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2yhxZOD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment