Uganda: Virusi imeze nka Ebola imaze guhitana abantu batanu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryemeje ko icyorezo cya Marburg cyandura cyane kikanahitana abantu cyagaragaye mu Karere ka Kween muri Uganda y’Uburasirazuba.

Icyorezo cya Marburg gitera umuriro mwinshi no kuva amaraso mu myenge y’umubiri yose kiza mu ndwara zikwirakwira vuba zanduzwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi nk’uko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ribitangaza.

Ku wagatandatu w’icyumweru gishize ni bwo hemejwe ko abantu babiri bishwe n’iyi ndwara, umwe bishoboka ko ari yo yamwishe, n’abandi babiri byakekwaga, mu karere ka Kwese gaherereye ku mupaka n’igihugu cya Kenya.

Umuryango OMS uri gukorana n’ubuyobozi bwo muri Uganda bushinzwe ubuzima mu kurinda ko ubwandu bukwirakwira.

Abantu 135 bahuye n’abagaragayeho n’abaketsweho iyi ndwara barapimwe ariko ku bw’amahirwe nta wanduye mu gihe harimo n’abaforomo babiri bari bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Marburg ni indwara iri mu muryango umwe na Ebola, izi ndwara zombi zikaba zinafite ibimenyetso bisa nk’uko Dr Amesh Adalja umuvugizi wa Infectious Disease Society of America yabitangarije CNN.

Iyi ndwara ikwirakwira binyuze mu matembabuzi yo mu mubiri, mu maraso, igakurira mu duce aho abantu batabasha kugenzura ubwandu no kwita ku barwayi hifashishijwe abaganga babifitiye ubumenyi nta n’ibikoresho byagenewe kwirinda bihari.

Iyo umuntu ahuye n’amaraso, amatembabuzi ayo ari yo yose y’umubiri by’umuntu wanduye na we arandura.

Gukora ahantu umuntu wanduye yashyize amaraso cyangwa amatembabuzi, ibikoresho bye nk’imyenda n’ibiryamirwa bikwirakwiza iyi virusi.

Iyo umuntu yanduye virusi ya Marburg ayibana igihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21. Umuriro mwinshi, kubabara umutwe no gucika intege cyane umuntu agahondobera ni byo bimenyetso by’ingenzi.

Ibi ariko bishobora kujyana no kubabara imikaya, impiswi, kuribwa bikabije mu nda, isesemi no kuruka, bikurikirwa no kuva amaraso mu twenge dutandukanye tw’umubiri biza mu minsi itanu n’irindwi, hanyuma hagakurikiraho umuriro ukabije.

50% by’abanduye iyi ndwara bahitanwa na yo kandi kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo ifite. Dr Adalja avuga ko iyo umuntu yanduye Marburg ahabwa gusa ubuvuzi bwo kuvura ibyuririzi no kumugabanyiriza ububabare, nk’ibikorwa kuri Ebola.

Avuga ko imiti imwe n’imwe n’inkingo byagiye bigeragezwa kuri Ebola na byo bishobora kugira akamaro ku barwayi b’iyi ndwara bityo na byo bikaba bikoreshwa.

OMS ivuga ko uretse kuba iyi ndwara itagira umuti n’urukingo, haracyari imbogamizi z’imyumvire iri hasi y’abaturage bo muri Kween aho kwitabira kujya kwa muganga ari ingorabahizi ahubwo bahitamo kujya mu bapfumu babyitiranya n’amarozi n’andi makuru menshi adafite ishingiro.

OMS itangaza ko hari umwe mu bagaragayeho Marburg watorotse ajya muri Kenya gushaka abavuzi ba gihanga, kuri ubu akaba ari gushakishwa.

Ikindi ni uko mu gihe uducurama tuzwiho kuba ububiko bwa virusi itera Marburg, ngo abaturage bo muri aka gace bajya gushaka imyanda yatwo bakayishyira mu mirima ngo ni ifumbire y’akataraboneka.

Birashoboka ko agacurama kakwanduza umuntu iyi ndwara, cyangwa se kakayanduza inyamaswa zirimo inkende, inguge n’ingagi, na zo zikanduza abantu.

N’ubwo abanduzwa n’inyamaswa baba ari bake, bo bashobora kwanduza abandi benshi cyane bitewe ahanini no kutagira uburyo bwo kugenzura ubwandu buhamye mu buvuzi.

Uburyo bwo gushyingura na bwo bushobora gutuma iyi ndwara igera ku bantu benshi.

Gusa ariko ngo iyi ndwara ntiyakagombye gutera ubwoba kuko itandura mu buryo bwihuse cyane nka Ebola kandi mu gihe habonetse ibikoresho byo kwirinda bakanahindura uburyo bwo gushyingura iyi ndwara yazima.

Kugeza ubu muri aka gace ubuyobozi bushinzwe ubuzima rusange buri gutanga ubutumwa bugamije kumvisha abaturage iby’iyi ndwara n’uko bakwitwara mu gihe babonye uyikekwaho.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2gXuHbL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment