Nyuma y’igihe gito cyane bari mu munyenga w’urukundo, Selena Gomez ahemukiye bikomeye The Weeknd amukorera ikintu gitunguye benshi.

Nyuma y’amezi hafi icumi gusa umuhanzikazi Selena Gomez n’umukunzi we,The Weeknd bari mu rukundo ruryoshye kuri ubu biravugwa ko bamaze gutandukana.

TMZ dukesha iyi nkuru ikaba yanditse ko Gomez na The Weeknd batazongera kugaragara bari kumwe kuko bamaze gutandukana gusa ngo Gomez yahise atangaza ko bitamworoheye gufata uwo mwanzuro wo gutandukana na The Weeknd ariko ngo avuga ko ntakundi kuko yamaze kubyakira.Uyu muhanzikazi yongeyeho ko kandi gutandukana kwabo bidatewe n’amakuru mu minsi ishize yavugaga ko asigaye asohokana na Justin Bieber bahoze bakundana, avuga ko Bieber atari we ntandaro yo gushwana na The Weeknd.

Twibutse ko iby’urukundo rwa Gomez na The Weeknd byavuzweho cyane nyuma yaho amafoto yabo acicikanye ku mbuga nkoranya mbaga bigaragara ko Gomez na The Weeknd baba bari mu rukundo rukabije ariko by’umwihariko ubwo batambukanaga ku itapi itukura (red carpet) ku wa 01 Gicurasi 2017 mu birori bya Met Gala.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2zklmSL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment