Spacey yasabye imbabazi ku busambanyi yakoreye umukobwa ku gahato

Umukinnyi ukomeye wa filime muri Hollywood Kevin Spacey yasabye imbabazi ku cyaha ashinjwa cyo gusambanya ku gahato umukobwa ukiro mu muto.

Hashize imyaka 30 Spacey akoze icyi cyaha, umukinnyi wa filime Anthony Rapp mu kiganiro yagiranye na Buzzfeed yavuze ko Spacey yamujyanye ku gitanda aramusambanya nyuma y'igitaramo bari bakoze.

Icyo gihe ngo Rapp yarafite imyaka 14, Kevin Spacey avuga ko atibuka ko yigeze gusambanya uyu mukobwa ariko ngo niba byarabaye ntibyari bikwiye.

Mu butumwa yacishije kuri twitter uyu mukinnyi wigeze gutsindira igihembo cya “Oscar” yavuze ko n'ubwa mbere yahoze agendana n'abahungu ndetse n'abakobwa ariko ubu ngo yafashe icyemezo cyo kureka abakobwa n'abagore ngo yigendanira n'abagabo gusa.

Aya magambo ariko ntiyakiriwe neza n'abo bakorana muri Hollywood bavuze ko Spacey iturufu y'uko asigaye yitwara muri iki gihe kugirango ahume abantu amaso kuri iki cyaha aregwa cyo guhohotera uyu mukobwa ku gitsina.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gPeDVD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment