Nyuma yo gushinjwa ibikorwa byo gusambanya abagore ku ngufu,icyamamare muri cinema i Hollywood Harvey Weinstein ari mu mazi abira (inkuru irambuye)

Ibibazo bikomeje kwisukiranya kuri Harvey Weinstein umenyerewe mu gutunganya filime muri Hollywood aho ashinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batandukanye aho yabasabaga kuryamana na we kugira ngo abafashe gutunganya filime zabo no kubafasha kuzamamaza. kuri uyu mugabo yahawe ikato ubuzima bwe bwose n’ihuriro ry’abakora filime.

Harvey Weinstein amaze igihe kigera ku kwezi ahanganye n’ibirego byaturutse mu bagore n’abakobwa batandukanye bamushinja ko yabafashe ku ngufu abandi bakavuga ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye. Gusa agakomeza guhakana ibyo aregwa byose, kuri ubu, Harvey Weinstein yahawe akato ndetse yakumiriwe burundu mu ihuriro ry’abahanga mu gutunganya amashusho haba aya filime, ibiganiro by’itangazamakuru ndetse no mu byiciro byose byo gucuruza no gukwirakwiza filime. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Independant ngo Ubuyobozi bw’iri huriro ryitwa Producers Guild of America[PGA] bwatangaje ko Harvey Weinstein akumiriwe kugeza igihe azavira ku Isi. Amakuru akomeza avuga ko Umuyobozi wa PGA yavuze ko “ibikorwa by’ubusambanyi no guhohotera abagore bishinjwa Weinstein bidakwiye kwihanganirwa na gato”.Twibutse ko bamwe mu bagore baregaga uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko kubafata ku ngufu ndetse bagatanga ubuhamya mu itangazamakuru harimo: Lena Headey, Eva Green, Minka Kelly, Kate Beckinsale, Lupita Nyong’o , Angelina Jolie n’abandi.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2iiAwNI
via IFTTT

No comments:

Post a Comment