Data umbyara arashaka ko turyamana mbere y’uko nshaka umugabo- Mbigenze nte?

Ndi umukobwa w’imyaka 25, narangije amashuri yisumbuye ndetse nkaba mfite fiancé tumaranye igihe kitari kinini.

Abahungu benshi bagiye bansaba ubucuti nkabemerera ariko tugatandukana vuba. Mu by’ukuri sinzi impamvu ibitera kuko urukundo runyoyokamo vuba kandi mu ntangiriro mpa numva dukundana koko.

Nabyirutse mbana na data gusa kuko mama umbyara yansize mfite imyaka 9 gusa ajya kubana n’undi mugabo.

Tuvuka turi abana 4 ariko ni njye mukobwa urimo gusa. Kuva mama yaduta, natangiye gufata inshingano  nk’ize kuko ari njye watangiye kujya nita kuri basaza banjye ndetse no kuri data umbyara.

Nkora ibishoboka nkabungabunga ibyo mu rugo ariko data akamfuhira cyane ku buryo yumva adashaka ko nahava nkajya gushaka umugabo kuko ari njye witaga ku muryango nkora uturimo twose two mu rugo.

Basaza banjye bose  bamaze kugera mu  ngo za bo none ninjye usigaye mu rugo njyenyine na papa kuko ari njye wavutse nyuma none ntiyifuza ko namureka.

Mu by’ukuri, numva nshaka kumucika nkajya gushaka umugabo nk’abandi bakobwa bageze mu kigero cyanjye ariko we akaba yumva atandekura kugeza n’ubwo aherutse kunsaba ko turarana ku buriri bumwe ndamwangira ndetse akanansaba ko twaryamana mbere y’uko nshaka umugabo.

Data si umusazi cyangwa umusinzi ahubwo ntekereza ko ibyo yabivugishijwe n’uburyo yamaze kunyimariramo kuko mwitaho mu bishoboka havuyemo kuryamana na we byongeye nkaba ngiye kumucika akaba wenda akeka ko atazabona umwitaho uko bikwiye bityo akaba ashaka kunyigarurira wese wese.

Mbigenze nte?

Mungire inama kuko nshobora kwisanga nabyemeye kandi rwose twaba dukoze amahano

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fBcFb7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment