RDC: Mai-Mai Yakutumba yahawe amasaha 48 yo kurambika hasi ibirwanisho bitaba ibyo ikibonera

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo, FARDC, bwahaye umutwe wa Mai-Mai Yakutumba amasaha 48, uhereye kuri uyu wa Gatandatu, yo kuba wamaze kurambika hasi ibirwanisho ku bushake bitaba ibyo ugahura n’akaga.

Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo woherejwe na Etat Major ngo ajye gukurikirana ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo yatangaje ibi kuri uyu wa gatandatu, itariki 30 Nzeri mu mubonano wabereye ku biro bikuru by’ibikorwa bya gisirikare bya Uvira.

Uyu muyobozi yagize ati: “Yakutumba ntizagaruka ukundi, iminsi yayo ni iyo kubara kandi izicuza kuba itarafashe icyemezo cyo kurambika hasi ibirwanisho ku bushake ku gihe”.

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo buvuga ko butazemera ko uyu mutwe wa Yakutumba ugira ingufu zo guhungabanya Uvira na Fizi, bukavuga ko hari uburyo bwaba ubw’ingabo n’ibikoresho bwateguwe bwo kurangiza burundu uyu mutwe. Ibi bikaba bije bisanga ibiherutse gutangazwa n’Umugaba mukuru wa FARDC, Gen. Didier Etumba nawe uherutse muri Kivu y’Amajyepfo aho yatangaje ko agiye kurangiza ikibazo cya Mai- Mai Yakutumba nk’uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka.

Ku kibazo cy’ijyanye nuko ingabo ziri kwitwara ku rugamba, kuri uyu wa Gatandatu, imirwano yari ikomereje ku marembo ya Mboko, mu birometero 45 mu majyepfo ya Uvira. Ariko, amakuru ava mu gisirikare aravuga ko ibikorwa bya gisirikare bikomereje no mu duce twa Ubwari na Ngandja.

Igisirikare cya Congo kandi cyatangaje ko ko nta bimenyetso gifite by’uko uyu mutwe wa mai- mai Yakutumba waba uri gufashwa n’ibihugu by’ibituranyi, mu gihe ngo ariko ku rundi ruhande hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mutwe waba uri gufatanya n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FOREBU. Aba nabo ngo bakaba bagiye guhigwa kimwe na Yakutumba.

Imodoka ya MSF/Belgique mu ishyamba muri Congo/Ifoto: Radio Okapi

Kuri uyu wa Gatanu ushize nabwo, umuryango w’Abaganga batagira Umupaka (MSF) wahakanye ko waba ugemurira intwaro n’amasasu umutwe wa Mai-Mai Yakutumba ahitwa Baraka muri Kivu y’Amajyepfo, aho umuyobozi wayo muri Congo, Philippe Tood yabihakanye mu kiganiro yahaye Radio Okapi.

Aha akaba yarasubizaga ibirego bya minisitiri w’iterambere ry’icyaro, Justin Bitakwira, watangarije mu kiganiro Dialogue entre Congolais, ko uyu muryango ugemurira intwaro n’amassu inyeshyamba ubeshya ko ari imiti.

Ubuyobozi bw’ingabo za Congo kandi bwibukije abasirikare kwitwara neza ku rugamba kuko ngo uzafatirwa mu makosa azahanwa by’intangarugero.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2fBcBrT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment