Perezida mushya w’Afrika yunze ubumwe, Paul Kagame w’u Rwanda, ari kumwe na perezida w’inama nshingwabikorwa y’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki, uyu munsi yafunguye ku mugaragaro isoko rukumbi ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu bihugu 23 by’Afrika. Umuhango wabereye Addis-Abeba muri Etiyopiya, ku cyicaro cy’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe. Iri soko ryitwa Single African Air Transport Market (SAATM) mu Cyongereza. Rizatuma ubwikorezi bw’indege bukorwa mu bwisanzure. Ibigo bizarusheho gupiganwa, bityo birushye no gukora neza, no kugabanya ibiciro. Perezida Kagame yavuze ko iri soko “rizahindura byinshi: kugenda mu ndege muri iki gihe biragoye kandi bitinza abagenzi. Akenshi na kenshi, nta ndege iva mu gihugu kimwe cy’Afrika ihita ijya mu kindi nta handi inyuze.” Kugeza ubu, ikirere cy’Afrika gifunguye ahanini binyuze mu masezerano hagati y’igihugu n’ikindi. Indege z’ibihugu byo muri SAATM zo zizajya zikoresha ikirere cy’ibihugu biyirimo nta nkomyi, nta mananiza, nta n’inzitizi. Muri iri soko u Rwanda rurimo ariko Uburundi bwo ntiburajyamo. Ibindi bihugu birimo ni Bénin, Botswana, Burkina-Faso, Cap Vert, Congo-Brazzaville, Côte d'Ivoire, Misiri, Etiyopiya, Gabon, Ghana, Guinée, Kenya, Liberiya, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Afrika y’Epfo, Swaziland, Togo na Zimbabwe. SAATM ni umwe mu mishinga itatu ikomeye Afrika yunze ubumwe ishyize imbere, mu cyerekezo yihaye cyo guhinduka bitarenze 2063, umwaka Afrika yiyunze izuzuza imyaka ijana. Indi mishanga ibiri, nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye ejo ku cyumweru, gushyiraho akerere k’ubuhahirane butagira imipaka muri Afrika yose, no gutembera nta nkomyi mu bihugu byose by’umugabane kubera igitabo cy’inzira – pasiporo – kimwe ku baturage b’Afrika yose.
from Voice of America http://ift.tt/2DM7Q9d
via
IFTTT