Zari yafatiye Diamond icyemezo gikarishye gishobora kubatandukanya.

Umunyamideli, Zari Hassan umugore wa Diamond akomeje kwibazwaho n’abatari bake, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko atazongera kubyarana n’uyu muhanzi,undi mwana.

Uyu munyamideli usanzwe ufite abana batanu, harimo babiri yabyaranye na Diamond ,n’abandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, aganira na Televiziyo ” Millard Ayo”, yahishuye ko atazigera yongera kubyarana undi mwana na Diamond, ngo keretse bashatse uwakwemera kubatwitira(Surrogate), ngo kuko afite byinshi aba ahugiyemo.

Yagize ati:”Byararangiye, mfite byinshi ngiye gukomeza gukora simfite igihe cyo gutwita, nta gihe mfite rwose.Nimbona uzemera kuntwitira (surrogate) bizaba ari byiza, gusa ku bwanjye sinabishobora.”

Zari yakomeje avuga ko Diamond afite uburenganzira bwo gukomeza kubyara abana benshi bashoboka kugeza igihe azashakira , ndetse avuga ko atazigera amubuza kabone nubwo yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri ngo ntazigera amukoma imbere.

Zari yagize ati:”ashobora kubyara abana ashaka bose.Yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri ibyo ni ibibazo bimureba, njye ndatuje ntacyo bimbwiye.”

Aya magambo ya Zari akaba yateye benshi kwibaza niba azakomeza kubana na Diamond mu gihe azaba adashaka ko babyarana, ndetse bituma abandi bemeza ko iby’urukundo rwabo bishobora kuba biri mu marembera.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2FnQ9NF
via IFTTT

No comments:

Post a Comment