Diamond yagaragaye agirana ibihe byiza n’uwahoze ari umukunzi we, bitera benshi urujijo rukomeye.

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo kugaragara ari mu bihe byiza n’uwo bakanyujijeho mu rukundo mu myaka yashize, Wema Sepetu, bituma benshi bibaza icyo urugwiro bagiranye rwari ruhatse.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 ubwo Wasafi Record yari mu birori byo kwakira umuhanzi mushya Marombosso uzwi ku izina rya Mboso muri Hoteli yitwa Hyatt Regency, aho ibi birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond. Nk’uko tubikesha Ghafla ngo muri iryo joro nibwo Diamond na Sepetu bongeye kugaragara basa n’abaryohewe no kuba bari kumwe, aho babaga bari kongorerana ndetse banakorana utuntu tugaragaza ko bafitanye ubwuzu budasanzwe.

Amafoto n’amashusho agaragaza aba bombi basa n’abari mu rukundo akaba yaratumye abantu babibazaho bikomeye ndetse bamwe banavuga ko bashobora kuba bagiye kongera gukundana dore ko n’ubundi ngo akenshi bagikundana bagiye batandukana ndetse bakajya no mu itangazamakuru bagaterana amagambo nyuma bakaza gusubukura umubano wabo.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2DOwYfq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment